GITARI YANGE MUMARARUNGU

Ritha ngo ubusanzwe yakundaga umuziki, akanitegereza uko bacuranga...

“Sinigeze ntekereza ko naba umucuranzi wa gitari ariko ubuzima bwatumye bishoboka.” Aya ni amagambo Ritha yahereyeho ubwo Ni Nyampinga twamusuraga ngo atubwire uko yize gitari, bumwe mu buryo yakoresheje agaragaza amarangamutima ye ubwo yari arwariye mu bitaro. Tumusura twamusanze yicaye munsi y’igiti arimo acuranga, akanaririmba ahumirije. Mama we yari amwicaye iruhande akoma amashyi, akajyana n’umurya w’inanga uryoheye amatwi, nuko natwe duhanika amajwi tumwikiriza. Ako kanya yumvise amajwi mashya mu matwi ye, nuko afunguye amaso aratubona, twanzika ikiganiro.

Ritha afite imyaka 18, akaba yaratangiye gucuranga gitari ari mu bitaro ubwo yari amaze igihe kinini atavuga, kuko yari yarabazwe mu muhogo. “Numvaga nkeneye kuruhuka no gushaka icyamara irungu.”

Ritha ngo ubusanzwe yakundaga umuziki, akanitegereza uko bacuranga. Ngo byabaye akarusho ubwo yari mu bitaro, kuko umuziki wamumaraga irungu. Gusa ngo ntiyari yarigeze agerageza gucuranga cyangwa kuririmba, maze aza kumva abyifuje. “Kureba abantu baririmba banacuranga byatumaga ndushaho kubikunda, nkumva umunsi umwe nshaka kuzabikora.”

IMG-ARTICLE-GITARI_YANGE_MUMARARUNGU-003.jpg

Umunsi umwe mama we yabajije buri mwana icyo yamuhaho impano, Ritha asaba gitari. Mama we yaratunguwe kuko atari yarigeze amubona acuranga. Icyo gihe ngo yamusabye gutekereza neza ikindi yaba ashaka maze ku munsi ukurikiyeho, Ritha agira ati: “Ndifuza gitari!” Mama we abonye ko yatsimbaraye, yarayimuguriye, Ritha ibyishimo biramurenga. “Narishimye ku buryo aho nabaga ndi hose nabaga nyifite ariko kutamenya kuyicuranga bikambabaza.”

Ritha yarwaraga indwara yo mu muhogo (angine), rimwe biba ngombwa ko ajya kwa muganga atindayo bamwitaho. Ngo yajyanye gitari, maze umuganga ayibonye abaza mama wa Ritha ibyayo, amusubiza ko ari iya Ritha ariko ko atazi kuyicuranga. Uwo munsi ku mugoroba, uwo muganga yabajije Ritha indirimbo akunda, maze abatura gitari arayimucurangira. Ritha yarishimye, maze mama we ahita asaba muganga kwigisha Ritha.

Ntibyatinze Ritha atangira amasomo y’ibanze akiri mu bitaro. Nyuma y’akazi muganga yarazaga akamwereka amasomo make. Agira ati: “Narigaga ariko nkabona ndatinda kubimenya, nacika intege mama akampumuriza.”

Ritha amaze kugira ubumenyi bw’ibanze, yatangiye kwiyigisha amasomo yarebaga ku rubuga rwa “youtube” (soma yutube).

Gitari ngo yahinduye ubuzima bwe. Ati: “Iyo nacurangaga numvaga ntagitekereza iby’uburwayi bwange.” Ibi byamwongereye imbaraga kuko yabonye ko gucuranga ari kimwe mu bintu bizatuma akomeza gusabana n’umuryango, kuko icyo gihe atabashaga kuvuga.

IMG-ARTICLE-GITARI_YANGE_MUMARARUNGU-002.jpg

Amaze kubimenya yashimiye uwamwigishije ari na we muganga wamuvuye, maze undi amusaba kwitoza no kuririmba dore ko yari amaze gukira. Ubu Ritha aracuranga akanaririmba, gusa ngo imbarutso yo kubikora byombi yabaye umunsi yaririmbye mu bukwe bwa mukuru we, abantu bakishima bakanabyina.

Ritha yashimiye mama we wamuguriye gitari ndetse akamushyigikira ngo ayimenye, dore ko kuva ubwo, haba mu gihe cyo kwiga gitari ndetse n’ibitaramo byose ubu asigaye ajyamo, mama we ntajya amuva iruhande.

Share your feedback