FIRIME ZAMUGIZE UDASANZWE

Ni yo nubakiyeho ibyo ngezeho!

“Kumenya ko ufite amahirwe ni ingenzi ariko kumenya uko wayakoresha ukayabyaza umusaruro ni ingenzi kurushaho.” Uyu ni Assia w’imyaka 24, umukinnyi wa firime uzwi mu Rwanda, akaba azwi nka Rosine. Mu kiganiro na ni nyampinga, arahishura uko yaharuye inzira imwinjiza mu gukina firime n’uko yabibyaje umusaruro uyu umunsi akaba yararangije kaminuza ndetse akaba ari rwiyemezamirimo.

NN: Abenshi bakwita Rosine, ni byo?

ASSIA: (Araseka) Oya! Rosine narihawe muri firime “Intare y’Ingore”; ni imwe mu zo nakinnye yamenyekanye, abantu barayinyitirira. Ubundi nitwa Mutoni Assia.

NN: Gukina firime wabitangiye ute?

ASSIA: Nakinaga ikinamico mu mashuri abanza, nkanaba mu matsinda y’ikinamico mu kagari, tugakina mu minsi mikuru. Hari igihe nakinnye bampemba inkwavu biranshimisha cyane. Ndangije amashuri yisumbuye najyaga mu marushanwa menshi yo guhitamo abakinnyi bakampa gukina agace gato bikambabaza cyane. Nigiriye inama yo kwandika firime yange, kugira ngo nkinemo kenshi maze ngaragaze impano yange. Gusa kuko nta mafaranga yo kubikora nari mfite, negereye ababyeyi bampa amafaranga make, gusa byabasabye igihe ngo bayabone, nuko nkora firime yitwa “Ejo Heza”. Imaze gusohoka abantu batangiye kumenya, bakansaba gukina muri firime zabo.

IMG-FIRIME_ZAMUGIZE_UDASANZWE-003_hOmg9ga.jpg

NN: Wari usanzwe umenyereye ibyo gukora firime?

ASSIA: Ku ishuri ni nge wandikaga ikinamico nkanatoza abakinnyi. Ubwo rero nanditse firime maze nshaka abakinnyi, mbakura mu bo twakinanaga ikinamico ku ishuri. Nashatse umuntu umenyereye gukora firime amfasha kuyiyobora nange nereka abakinnyi uko bakina.

NN: Mu zo umaze gukina ni iyihe yagushimishije?

ASSIA: Nakinnye firime nyinshi ariko izo nishimiye cyane harimo “Giramata”. Nayikinnye ndi umukobwa ufite ubumuga. Nayikundiye ko numvaga ndi kuvuganira abafite ubumuga. Indi ni “Intare y’Ingore”. Ni yo nubakiyeho ibyo ngezeho, ndetse ntangira no kubona ibikombe mu marushanwa atandukanye.

NN: Ni yo wubakiyeho ibyo ugezeho? Gute?

ASSIA: Yatumye menyekana, nkamamariza ibigo by’ubucuruzi, maze nkazigama. Naje gushinga resitora (restaurant) iciriritse n’ubu iracyahari. Kubera ubumenyi mu mavuta yo kwisiga nakuye mu bigo namamarizaga, natangiye no gucuruza amavuta n’ibindi. Gusa ibyo byose nabifatanyaga no kwiga muri kaminuza.

IMG-FIRIME_ZAMUGIZE_UDASANZWE-004_rHmdK7R.jpg

NN: Iyo mirimo yose ukayifatanya ute?

ASSIA: Ubusanzwe nkunda gukora, nta na kimwe rero nareka. Icya mbere ni ukugira gahunda. Ikindi kandi nari mfite abamfasha gucuruza, nge nkibanda ku kwiga no gukina.

NN: Ese uyu mwuga uroroshye?

ASSIA: Nk’uko bikunze kuvugwa, uyu mwuga ubamo abantu bashaka kugira ibyo bungukira ku bandi. Uba ugomba kuguma ku ntego, ukaba uwo uri we, ukirinda gukora ibyo udashaka. Na none hari abantu bakeka ko ibyo umuntu akina aba ari ko ameze. Gusa muri ibyo byose, nge nkomeza kuzirikana ibyo nifuza kugeraho.

IMG-FIRIME_ZAMUGIZE_UDASANZWE-002_cnIS132.jpg

NN: Ni iki wabwira urubyiruko nk'inama ku kubyaza umusaruro amahirwe babona?

ASSIA: Kumenya ko ufite amahirwe ni ingenzi ariko ntibihagije kuko kumenya kuyabyaza umusaruro ni cyo gikwiriye kurusha ibindi. Bagenzi bange nibamenye amahirwe bafite, bayabyaze umusaruro kandi bamenye ko hari icyo ugomba kwigomwa ngo ugire icyo ugeraho.

Share your feedback