ESTHER, UMUYOBOZI USHIZE AMANGA

Dufite imbaraga zirenze uko tubitekereza!

Ni Nyampinga yahuye na Esther w’imyaka 15 wavukanye ubumuga bw’ingingo, ariko ntatume bimubuza gutsinda. Yakuze ahura n’ingorane nyinshi ndetse akenshi agacika intege. Ariko ku bw’umuhate we ndetse no gushyigikirwa n’ababyeyi ndetse n’inshuti, Esther abaho yishimye kandi yafashe ikemezo cy’uko ubumuga bwe butazigera bumusubiza inyuma. Ubu ni umuyobozi ukomeye iwabo, akaba n’intangarugero ku ishuri yigaho.

Niba warigeze kugira ingorane ikomeye, ibuka ko imbaraga zawe ari zo nyinshi kurusha ingorane kandi ibintu byose utekereza ushobora kubigeraho.

Kanda hano urebe inkuru ya Esther maze ubone urugero rw’imbaraga, twe abakobwa dufite.

Screen_Shot_2018-11-15_at_16.56.49_YHwUTHC.png

Share your feedback