BAMBEREYE IMBARUTSO

N’ubwo ikibazo cy’amikoro cyari kiremereye, ntibyatumye acika intege...

“Nabaga kwa marume, we n’umugore we bakagira ubumuga bwo kutumva no kutavuga maze kuganira na bo bikangora, bituma niga ururimi rw’amarenga kugira ngo mbashe kumvikana na bo. Nyuma natekereje ukuntu abana bafite ubwo bumuga batabasha kuganira na bagenzi babo, ngira igitekerezo cyo gushinga ishuri ribafasha.” Uyu ni Elevanie w’imyaka 39, washinze ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riri i Gatunda muri Nyagatare. Twaramusuye, atubwira imbarutso y’iki gikorwa kiza.

Elevanie yarerewe kwa nyirarume, we n’umugore we bakagira ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Kuganira na bo byari ikibazo kuko atari azi ururimi rw’amarenga. Abisobanura atya: “Byarambabazaga cyane kuko ntabashaga kugira icyo mbabwira.” Nyuma ngo yaje kwigira inama yo kwiga ururimi rw’amarenga, arwigishwa n’umuturanyi.

Umunsi umwe ngo yahuye n’umwana bari baturanye, utumva utanavuga, ndetse ubu bumuga bwari bwaratumye ava mu ishuri. Elevanie ngo yatangiye kumwigisha ururimi rw’amarenga, ariko atekereje ku bandi bameze nkawe badafite ababafasha, agira igitekerezo. “Nibazaga ku bandi bana bameze nkawe, bituma ngira igitekerezo cyo gushinga ishuri.” Ibi ngo byabaye ubwo yari afite imyaka 20.

Nyuma Elevanie yagiye ku karere asobanura igitekerezo ke, babanza kutabyumva neza ariko nyuma barabyumva ndetse bamufasha guhamagarira abana kuza kwiga. Yaje kubona abana batanu, akabigishiriza mu rugo ku buntu. “Intego yange yari uko abana bafite ubumuga nk’ubwo bumva ko bafite agaciro kandi bakagira ubumenyi bwabafasha ejo hazaza.” Elevanie ngo yumvaga ko niba abakuru bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baragorwaga no gusabana n’abandi, bishobora kuba bigora abana kurushaho.

IMG-ARTICLE-BAMBEREYE_IMBARUTSO-002.jpg

Uko iminsi yicumaga, abantu babonaga uko ba bana basigaye basabana n’abandi, maze batangira kohereza abana, nuko bagera kuri 30. Mu rugo hamubanye hato, maze asaba ishuri ku karere, bamuha ibyumba bibiri, atangira kwigisha abana kwigirira ikizere, isuku n’ibindi byiyongeraga ku rurimi rw’amarenga.

Ngo uru rugendo yahuriyemo n’imbogamizi. Ati: “Abantu bambwiraga ko nagakwiye gukora ibinyinjiriza inyungu, gusa nabasobanuriraga akamaro ka byo bakagenda babyumva ndetse bamwe batangira no kumfasha.” Elevanie kandi ngo ntiyabonaga ibikoresho n’amafaranga yo kwishyura abarimu, ndetse n’inshuti ze yiyegereje zirimo abize ubwubatsi, kudoda n’ibindi, yabasabaga kubikora nk’abakorerabushake. Ababyemeye yahise abigisha amarenga, batangira kwigisha batyo.

IMG-ARTICLE-BAMBEREYE_IMBARUTSO-003.jpg

N’ubwo ikibazo cy’amikoro cyari kiremereye, ntibyatumye acika intege ahubwo yarakomeje kugera ubwo yaje kubona umuryango mpuzamahanga wemeye kujya umwishyurira abarimu no kumuha ubundi bufasha bw’ibanze. Elevanie ubu yishimira intambwe ikomeye ishuri rigezeho, aho kuri ubu rifite abana 123 baturuka hirya no hino mu gihugu, barimo abiga mu mashuri abanza, abiga imyuga irimo kudoda, gukora imitako, gutunganya imisatsi, kubaka n’ibindi. Abo bana kandi ngo batsinda neza.

Ni Nyampinga kandi twaganiriye na Grace, umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri atubwira ko iri shuri ryamuhinduriye ubuzima. Ati: “Mbere sinumvaga ko nakwiga nange nkagera kure, nabonaga abo tungana bajya kwiga nkibaza niba nange nabigeraho, ariko ubu niga ubudozi, nzi gusoma no kwandika kandi mbona bizangirira akamaro.”

Share your feedback