Ikiganiro Ni Nyampinga na Sakwe agace ka 3

Uramutse ushaka gusura umuhungu w’inshuti yawe. Ese wasaba uruhushya ababyeyi?

Tubanje kubasuhuza nshuti za Ni Nyampinga!

Ese ni iyihe nama wagira umuntu wifuza gusaba uruhushya ababyeyi, igihe agiye gusura umuhungu w’inshuti ye? Mu kiganiro Ni Nyampinga cyo kuri uyu wa gatandatu, Shangazi azatanga inama kuri uyu muntu, ntuzacikwe.

Hanyuma se waba wemeranya n’uyu mukunzi wacu wagize ati “Mwiriwe ni umukunzi wanyu Mavode ndi i Rwamagana. Ahaaaa ubanza Valentine akunda Fiston!” Ahubwo se uribuka ko twumvise Jay abwira Tesi ko agomba kujya mu kirori iwabo? Buriya koko azarenga kuri ya mategeko mama we yamuhaye ajyeyo? Tuzabimenya kuri uyu wa gatandatu.

Ubushize Shangazi yabwiraga Gaju ko akwiye kumva ko kumera amabere ari ibisanzwe kuko arimo kwinjira mu bwangavu. Yanamugiriye inama yo gushaka amakuru ku bibazo byose yibaza ku buzima bw’imyororokere. Kuki se ari ngombwa ko umwangavu agira aya makuru? Tuzabisobanukirwa neza kuwa gatandatu aho tuzaba turi kumwe n’itsinda ry’abangavu ndetse n’umujyanama w’ubuzima usanzwe ubaganiriza. Niba nawe ubyibaza, uwo munsi ntuzakure urushinge kuri Radio Rwanda, ni saa munani zuzuye z’amanywa.

Share your feedback