NGIRA ISONI ZO GUHOBERA UMUHUNGU DUKUNDANA

Mungire inama.....

Ntuye mu Karere ka Rwamagana. Hari umuhungu dukundana ariko iyo duhuye ansaba kumuhobera simbikore kubera isoni ariko abandi basanzwe bo nkabahobera. Ese ubwo si ikibazo? Mungire inama.

Uraho Ni Nyampinga nkunda! Uti: “Hari umuhungu dukundana ansaba kumuhobera simbikore, nkagira isoni, ariko abandi nkabahobera”, hanyuma ukabaza uti: “aho si ikibazo?” Oya rwose si ikibazo. Hari impamvu nyinshi zituma ugira isoni cyangwa ukumva usa n’ufite ubwoba imbere y’umuntu ukunda. Kugira isoni cyangwa ubwoba birasanzwe iyo ugeze mu bwangavu, kuko uba utangiye guca mu bihe bishya, ukagira n’amarangamutima utajyaga ugira, ukumva utazi uko wabyitwaramo.

Baza_shangazi_molo_site_fIeIqTy.jpg

Ushobora kugira isoni imbere y’umuhungu ukunda, kuko uba utazi neza uko we akubona, ukaba utamenya neza uko witwara uri kumwe na we. Birashoboka ko nta kibazo ugira cyo guhobera abandi bantu udafitiye ayo marangamutima, kuko uba wumva rwose wisanzuye. Rimwe na rimwe bibaho ukumva bikugoye, ukaba utakwisanzura iyo uri kumwe n’umuntu ukunda kuko burya uba wifuza ko akomeza kugukunda kandi ugatinya ko hagira ikibibangamira. Ibyo bituma isoni ziza, kuko uba utifuza gukora cyangwa kuvuga ikidakwiriye. Ibi bishobora no kubaho iyo urimo gushaka inshuti nshya zaba abakobwa cyangwa abahungu. Nagira ngo nkubwire ko ibi ari ibisanzwe, kandi ko bizagenda bihinduka uko ukura uva mu bwangavu.

Muri make, ndagira ngo ngusabe rwose kutumva ko hari amakosa ufite. Nta kibazo ufite. Icya ngombwa ni ukumenya ikiguha amahoro. Kuramutsa umuntu umuha ukuboko, birahagije kugeza ubwo uzumva utuje. Ntugomba kumva na rimwe ko utegetswe guhobera umuntu kandi bitakurimo. Uzahobere umuntu biguturutseho. Igihe kizagera wumve guhoberana ari ibisanzwe. Icya ngombwa ni uko ubikora ubishaka, nta gahato. Gusa na none amarangamutima yawe ashobora guhinduka, hakagera igihe, umunsi umwe ukumva ntukimukunda nka mbere, kandi ibi na byo ni ibisanzwe.

Share your feedback