NAKWANDURA NTE MU GIHE NTA MARASO YAHUYE?

Kugira ngo rero umuntu yandure agakoko gatera SIDA burya binyura mu buryo bwinshi...

Ni musaza wanyu mu Murenge wa Busengo. Ndabaza Shangazi, ko muvuga ngo SIDA yandurira mu maraso, none nkoze imibonano mpuzabitsina nakwandura nte mu gihe nta maraso yahuye?

Uribaza niba ushobora kwandura SIDA mu gihe ukoze imibonano mpuzabitsina kandi nta maraso yahuye. Mbere na mbere reka mbanze nkubwire ko imibonano mpuzabitsina yose atari ko ushobora kuyanduriramo. Byose biterwa n’uburyo wayikozemo.

Kugira ngo rero umuntu yandure agakoko gatera SIDA burya binyura mu buryo bwinshi butandukanye, ariko muri rusange umuntu yandura mu gihe amatembabuzi yo mu mubiri we yahuye n’ay’umuntu ufite agakoko gatera SIDA. Aya matembabuzi rero ari ukwinshi; harimo amaraso, amasohoro n’ amatembabuzi yo mu gitsina cy’umugore. Aha hazamo kandi amashereka ndetse n’andi matembabuzi aba mu mubiri w’umuntu. Dufashe rero nk’urugero, mu gihe amasohoro ndetse n’amatembabuzi yo mu gitsina cy’umugore bihuye mu gihe k’imibonano mpuzabitsina idakingiye, bishobora kwanduza agakoko gatera SIDA mu gihe umwe mu bakora imibonano mpuzabitsina afite ako gakoko.

Musaza wacu rero reka nkubwire ko n’ubwo nta maraso yahura, urabona ko hari ibyago byinshi byo kuba ushobora kwandura igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wanduye SIDA. Uburyo bwiza bwo kwirinda ni ukwifata cyangwa ugakoresha agakingirizo. Reka mbonereho no kwibutsa wowe uri gusoma ko kwifata no gukoresha agakingirizo, ari bwo buryo bwonyine bwakurinda kwandura SIDA.

Share your feedback