MENYA UKO WAKWIRINDA GUHATIRWA GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA.

Ntabwo bikwiye gukinishwa...

Bikunze kubaho ko abasore n’inkumi bashobora guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina na bagenzi babo. Niba uri inkumi ushobora guhatirwa n’abahungu muturanye cyangwa mwigana gukora imibonano mpuzabitsina. N’ubwo waba ushaka ubucuti busanzwe, umuhungu ashobora kugushyiraho agahato ngo mukore imibonano mpuzabitsina kugira ngo bimwemeze ko umukunda.

Ubundi buryo bw’agahato bushobora guturuka hagati y’abakobwa ubwabo cyangwa abahungu hagati yabo. Umukobwa ashobora guhatira mugenzi we ngo akore imibonano mpuzabitsina. Ashobora kumubwira ko adasobanutse kubera ko yanze kuryamana n’umuhungu. Na none kandi, mu biganiro bagirana, abakobwa bashobora kurushanwa gukurura abahungu bakoresheje ubwiza cyangwa ibindi. Ibi na byo ni bimwe mu bishobora gutuma umukobwa yumva ko akwiriye gukora imibonano mpuzabitsina.

Abahungu na bo hari ubwo usanga rimwe na rimwe, kugira ngo umwe yemeze abandi ko ari umugabo, bishobora gutuma yumva agomba gukora imibonano mpuzabitsina. Nk’abasore n’inkumi, tekereza niba ibi ari byo ushaka. Ese inshuti zawe ni zo zigomba kugenga ubuzima bwawe? Ni uburenganzira bwawe gukora ikikunyuze, no guhitamo igihe wumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Rero niba uri umusore cyangwa inkumi ukaba uhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina, dore amabanga y’ukuntu wakwirinda gufata ikemezo kidakwiriye:

Menya icyo ushaka

Gira umurongo ngenderwaho w’ubuzima bwawe. Kuri iyi myaka, ukeneye kwita ku masomo yawe, kunguka inshuti ndetse no gutegura ejo hazaza wifuza. Imibonano mpuzabitsina igomba kuba ari uko wabyiteguye neza.

Kumenya amakuru

Ntugakurikize amabwire. Rimwe na rimwe uzumva bagenzi bawe bavuga ko nuryamana n’umuhungu, amabuno n’amabere yawe bizakura ukarushaho kuba mwiza. Ntabwo ari byo. Mbere na mbere ukwiriye kumenya ko ubwiza bugaragara ku bantu bafite ingano ndetse n’ikimero binyuranye. Umubiri ukura mu buryo bwawo kandi buri musore n’inkumi akura cyangwa agatera mu buryo bwe. Ntabwo ukeneye kuryamana n’umuhungu kugira ngo ukure. Kandi wibuke ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ushobora kwanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA. Uretse n’ibyo, ku myaka yawe ushobora no gutwara inda utabiteguye kandi bikazagira ingaruka zikomeye ku buzima bwawe. Niba ukeneye kubona amakuru yizewe, egera umujyanama wawe ku ishuri cyangwa aho utuye cyangwa se umujyanama w’ubuzima wizewe.

NN_23_Mobisite_Baza_Shangazi2.jpg

Hitamo inshuti nziza

Niba inshuti zawe zikujyana mu mico mibi, ugomba gufata ikemezo cyo kuzihunga. Shaka inshuti nziza zigushyigikira mu bikorwa byiza. Reba abo muhuje inyungu, indangagaciro ndetse banakubaha.

Igirire ikizere unamenye uko witwararika ku bo mugendana

Ugomba guhakanira abagushora mu ngeso mbi. Uburyo bwiza bwo kwirinda abo bantu ni ukutabaha umwanya wo kugushuka no kuzirikana ko nta cyo uzahomba mu gihe udakoze ibyo baguhatira gukora.

Vuga “oya” ariko ugumane ubucuti ufitanye n’abandi: Niba udashaka gutakaza inshuti yawe, fata ikemezo ariko ubikorane ikinyabupfura. Mu gihe ushaka kuvuga “oya”, musobanurire ko utiteguye kuba wakora ibyo agusaba gukora. Bwira inshuti yawe ko mufite byinshi byo gusangira nko kwishimira ubucuti bwanyu, ko rero nta kigomba kubihagarika. Kandi na none, umwibutse ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye harimo ingaruka nyinshi zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA ndetse no gutwara inda idateguwe.

Izere amarangamutima yawe

Nta kibazo gihari kuba wumva udashaka gukora imibonano mpuzabitsina na mugenzi wawe. Nta n’ubwo bivuze ko nta marangamutima ugira. Kuba utabishaka cyangwa utiteguye nta kosa ririmo. Wowe gusa kora ibyo wumva bikwiye kandi wishimiye.

Nshuti yange, nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kuguhatira gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe utabishaka. Rero niba uri umusore cyangwa inkumi, ukaba uhura n’abaguhatira gukora imibonano mpuzabitsina, wibuke ko ari uburenganzira bwawe kuvuga “oya”. Ubuzima bwawe, imibereho yawe ndetse n’ejo hawe hazaza ntabwo bikwiye gukinishwa

Share your feedback