KUGIRA UMUTEKANO NI UBURENGANZIRA BWAWE

Igihe cyose hari uhungabanyije umutekano wawe..

Kugira umutekano ugomba kumenya ko ari uburenganzira bwawe. Ese urumva icyo bishatse kuvuga? Ibi biravuga ko ugomba kubaho wisanzuye, nta muntu ugutesha agaciro, kandi nta n’umuntu ugukoresha ibyo udashaka.

Igihe cyose hari uhungabanyije umutekano wawe, ukwiriye kugira uwo ubibwira, umuntu mukuru wizera, kugira ngo agufashe gukemura icyo kibazo waba wahuye na cyo. Ugomba kwibuka ko hariho amategeko akurengera, uwahungabanya umutekano wawe uwo ari we wese yabihanirwa.

Ugomba kandi kumenya ko igihe hagize uhungabanya umutekano wawe, cyangwa se uguhohotera, ntabwo biba ari ikosa ryawe na rimwe. Uwaguhohoteye ni we uba ufite ikosa, n’aho yatanga ibisobanuro bimeze gute.

Ugomba kwibuka ko “Ni Nyampinga” wahohotewe nta muntu n’umwe uba ukwiriye kumushyiraho ikosa, ahubwo ko twese hamwe tuba tugomba kumwumva, hamwe no kumushyigikira mu kugerageza gukemura ikibazo yahuye na cyo.

Ibuka ko twese hamwe dufatanyije, tugomba gushyigikirana, tugategana amatwi, kandi ntihagire uwo ducira urubanza ku byaba byamubayeho cyangwa ibyo yaba yatuganirijeho.

Share your feedback