ESE BIRASANZWE KUMVA UKENEYE INSHUTI Y'UMUHUNGU?

...bari mu kigero cyawe bibabaho...

7

Mfite imyaka 16. Shanga, wansobanurira impamvu nsigaye numva nagira inshuti y’umuhungu kandi kera atari ko byari bimeze? Ese nabyitwaramo nte?

Nshuti yanjye, kuba wumva wagira inshuti y’umuhungu muri iyi myaka ufite, ni ibisanzwe. Ibi biraterwa n’uko umubiri wawe watangiye kuvubura imisemburo utavuburaga mbere. Ubu watangiye kwibonaho impinduka ku mubiri, nko kumera amabere. Ushobora kuba waratangiye kujya mu mihango, cyangwa ikaba izatangira kuza vuba. Izindi mpinduka iyi misemburo ituma ugira, zirimo ibyo utekereza, n’uburyo wiyumva.

Kumva wagira inshuti y’umuhungu, byo biterwa n’iyo misemburo. Ni ibisanzwe, n’abandi bakobwa n’abahungu bari mu kigero cyawe bibabaho. Rero, kugira ubushake bwo kugira inshuti y’umuhungu, ntibisobanura ko byanze bikunze iyo nshuti wayigira. Oya, si ngombwa.

Inama nakugira, washaka umuntu mukuru wisanzuraho wazajya uganiriza ibyo byiyumviro, bityo akazajya akugira inama. Uyu muntu ashobora kuba mama wawe, cyangwa mukuru wawe, nyogosenge cyangwa undi mubyeyi w’inararibonye wisanzuraho. Bibaye ngombwa ko n’iyo nshuti uyigira, yazajya ikugira inama y’icyo wakora gituma ukomeza gutegura ejo hazaza heza.

Share your feedback

Ibitekerezo

shanga ndumusore wimyaka 17 basiramuye kuba namibonano ndakora ntangaruka bizanera nagirango mungire inama murakoze umukunzi wanyu kuva nyagatare.

March 20, 2022, 8:27 p.m.

shanga ndumusore wimyaka 17 basiramuye kuba namibonano ndakora ntangaruka bizanera nagirango mungire inama murakoze umukunzi wanyu kuva nyagatare.

March 20, 2022, 8:27 p.m.

Ndabashuhuje Shanga Mfite Imyaka 19 Icyonabaza Kwikinishakumorenigute?Nsobanurira Esentangarukabiterakubikoze?

March 20, 2022, 8:27 p.m.

nonese ubwoumuntuufiteimyaka 16 siyashaka

March 20, 2022, 8:27 p.m.

Thx shanga

March 20, 2022, 8:27 p.m.

Mbanje kugusuhuza ku bwinama mu tugira ese nukubera iki iyo umuhungu cg umukobwa afite uncuti iyo agiye kubwira ko amukunda cg bahuye kuki yumva agize ubwoba ariko yahura nusazwe ntabeyahura na byo

March 20, 2022, 8:27 p.m.

mbanje kubasuhuza pfite giteye gutya ko igitsina buri gihe iyo nshyukwe nsohora inanga byangira ho ingaruka shang?

March 20, 2022, 8:27 p.m.