UMWUGA NKUNDA

Nakundaga gukurikirana urubuga rw’imikino...

Hari igihe umuntu aba akunda gukora ikintu ariko ntiyumve ko cyamubera umwuga aramutse abihuje n’ibyo yiga mu ishuri cyangwa se azi gukora. Ariko kandi hari n’ababibona nk’amahirwe maze bakabibyaza umusaruro. Ariane Uwamahoro afite imyaka 29. Ni umunyamakuru wa siporo kuri televiziyo y’u Rwanda. Ngo akazi akora kakomotse ku kuba yarakundaga gukora siporo ndetse no kuyikurikirana cyane, nuko ahitamo guhuza itangazamakuru yigaga muri kaminuza ndetse na siporo yakunze kuva akiri muto, ahinduka atyo umunyamakuru wa siporo. Dore ikiganiro kirambuye yagiranye na “Ni Nyampinga”.

NN: Watangiye gukunda siporo ufite imyaka ingahe?

ARIANE: (Araseka) Ngereranyije nari mfite imyaka itandatu cyangwa irindwi. Navukiye i Nyamirambo. Aho rero haba ikibuga cy’umupira w’amaguru, abana baho bakunda gukina umupira bakiri bato. Navuga rero ko nakinnye umupira w’amaguru kuva niga mu mashuri abanza ndetse no mu yisumbuye.

NN: Uretse gukina umupira ni iki kindi cyakwerekaga ko ukunda siporo?

ARIANE: Nakundaga gukurikirana urubuga rw’imikino, kureba umupira cyangwa se nkawumva kuri radiyo. Iyo bantumaga ndi kureba umupira ntabwo byanshimishaga gusa byatumaga nihuta.

NN: Nuko rero nyuma uza kuba umunyamakuru wa siporo!

ARIANE: Nigaga itangazamakuru muri kaminuza, bukeye mu Karere ka Muhanga aho twigaga hashingwa radiyo nuko ntangira gukoramo ndi umunyamakuru ushinzwe amakuru asanzwe. Gusa nahoraga mparanira kuba umunyamakuru wa siporo. Naje kubisaba abatuyoboraga, barabyanga bavuga ko nta mukobwa wavuga amakuru ya siporo, ariko umunyamakuru wakoraga ikiganiro cya siporo we akangirira ikizere ko nabishobora. Umunsi umwe yaje yasaraye atabasha kuvuga maze bansaba ko namukorera ikiganiro. Yanteguriye ikiganiro maze aba ari nge ugikora. Kuva uwo munsi sinongeye kuva mu kiganiro cya siporo.

NN: Ubwo mu kiganiro cyawe cya mbere wumvaga umeze ute?

ARIANE: Nari nishimye cyane. Abantu benshi bahamagaye kuri radiyo baranyishimira! Abayobozi bange na bo bambwiye ko nakoze neza, bemera ko mbishoboye rwose.

NN: Haba hari ubufasha bakomeje kuguha?

ARIANE: Kuva uwo munsi uwakoraga ikiganiro cya siporo yatangiye kunyigisha uko bagitegura neza, nuko tukajya tugikorana kandi bikagenda neza cyane. Yaje no kunyigisha uko bogeza umupira w’amaguru, nuko ntangira kubimenya neza.

NN: Ni iki cyakubereye imbogamizi ugitangira gukora ikiganiro no kogeza umupira?

ARIANE: N’ubwo nakurikiranaga amakuru ya siporo, ntabwo nari nzi amazina y’abakinnyi bose. Umunsi umwe ndi kogeza byarangoye nkajya mvuga nimero zo ku myenda abakinnyi bambaye. Numvise nshitse intege ariko nyuma umunyamakuru twakoranaga akomeza kuntera imbaraga ndetse arananyigisha ndabamenya

NN: Ni akahe kamaro byakugiriye kuba warahuje ibintu ukunda n’ibyo wiga?

ARIANE: Byatumye numva ndi gukora ibyo nakundaga kandi naharaniye kuva kera. Byatumye kandi ngira umwihariko mu kazi kange kuko nta bakobwa benshi bakoraga ibiganiro by’imikino muri icyo gihe, ibi bikaba byaramfashije kubona akazi mu buryo bworoshye.

NN: Ukurikije akamaro byakugiriye, gira ubutumwa ugenera abakobwa bo mu Rwanda.

ARIANE: Icyo nababwira k’ingenzi ni ukwita ku cyo bakunda no kugiha umwanya kuko iyo ukora ibyo ukunda ubikora wishimye kandi ntabwo ucika intege bitewe n’uko uba ukora ibintu wiyumvamo kandi waharaniye.

Share your feedback