BYANDITSWE NA IRIZA BENIE CLAUDETTE
Ni Nyampinga twaganiriye n’umuhanzi Igor Mabano, uririmba akanigisha umuziki, atubwira akamaro ko kwiga ibintu ufitemo impano. Yaturirimbiye agace k’indirimbo yatumye amenyekana yitwa ‘Iyo Utegereza’ ati “Niwumva iyi ndirimbo ige ikwibutsa ibihe byiza twagiranye n'ubwo wansize ngenyine sinakurenganya aho uri ndagusabira ngo uhabone ibyishimo, gusa iyo utegereza.” N’akanyamuneza twahise dutangira kuganira.
Igor: Nitwa Igor Mabano mfite imyaka 25. Natangiye kuririmba mfite imyaka 10 ndirimba mu rusengero, ntangira gucuranga mu rusengero, mu bukwe n’ahandi. Nagiye kwiga umuziki mu ishuri ryisumbuye rya Nyundo muri 2014 ndangiza muri 2016.
NN: Kuki wagiye kwiga umuziki kandi wari uwufitemo impano?
Igor: Kuririmba cyangwa gukora umuziki ni impano, ariko kwiga umuziki byamfashije kubona impamyabumenyi yemeza ko ibyo nkora mbizi. Iyo ngiye gusaba akazi ntabwo bampa amafaranga nk’ay’umuntu ubikora atarabyize. Rero nasanze impano igomba gutezwa imbere binyuze mu myitozo.
NN: Ukorana n’abakobwa ndetse n’abagore mu buhanzi, ni iki wabigiyeho?
Igor: Bifitemo ubushobozi kuko ikintu cyose bashatse bakigeraho, bafite impano muri bo. Birinde kwitinya no kumva ababaca intege kuko mu ruhando rwa muzika turabakeneye.
NN: Ni iyihe myumvire itari yo abantu bagira ku bakobwa baririmba? Ni iki cyakorwa kugira ngo iyo myumvire ihinduke?
Igor: Abantu bakunze kuvuga ko abakobwa bakora umuziki bananiranye ndetse bataye umuco, bitewe n’uko bajya mu bitaramo bya nijoro cyangwa n’amashusho y’indirimbo basohora. Gusa si ko bimeze kuko kuririmba ni akazi nk’akandi. Rero icyafasha iyi myumvire guhinduka ni uko abakobwa baririmba baba benshi kugira ngo bitinyure n’abandi.
NN: Byakunze kuvugwa ko abakobwa baririmba basabwa ruswa y’igitsina kugira ngo bamenyekane, ni iyihe nama wagira umukobwa aramutse ahuye n’icyo kibazo.
Igor: Niba uri umukobwa umuntu akagusaba ruswa ishingiye ku gitsina, vuga oya kuko ibyo nta hantu bizakugeza ahubwo bizakwicira ubuzima.
NN: Dusoza, wagira umuntu inama yo kwiga ibintu kandi abifitemo impano?
Igor: Kwiga ikintu ufitemo impano nabishishikariza umuntu kuko ubasha kugira ubumenyi bwisumbuyeho ku mpano yawe, ukagira impamyabumenyi wakoresha mu bihugu byose wajyamo ikwemerera gukora icyo kintu. Ikindi kandi iyo wize ikintu ufitemo impano biguha ububasha bwo gukomeza gukora icyo kintu imyaka myinshi kurenza uko wagikora ari impano gusa, ya yindi yo mu rugo. Niba ufite impano yijyane ku ishuri
Share your feedback