IMBARAGA ZIHINDURA

BYANDITSWE NA MUTIMAWASE MARLENE

Clarisse Karasira ni rimwe mu mazina azwi cyane muri muzika nyarwanda. Azwi ku ndirimbo zamenyekanye cyane zirimo "Ntizagushuke", "Gira neza", "Ubuto" n’izindi. Nubwo yatangiye kuririmba akiri muto, yabigize umwuga mu 2018. Mu rugendo rwe nk’umunyamuziki, yagiye ahura n’abamucaga intege ariko aza kubirenga, akomeza gutera imbere. Uyu munsi ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu gihugu. Imwe mu ntwaro zamufashije cyane ni ugukomeza gukora ibyo akunda, akirinda gucibwa intege n’abamusubizaga hasi. Dore ikiganiro yagiranye na Ni Nyampinga:

Ni Nyampinga: Wamenye ko ufite impano yo kuririmba ryari?

Clarisse: Nakuriye mu matsinda y’abana aririmba akanabyina nuko nkomerezaho kuko nange nabikundaga. Gusa sinavuga ko zari zo nzozi zange zonyine.

Ni Nyampinga: Izindi nzozi wari ufite ni izihe?

Clarisse: Numvaga nzaba ijwi rivugira abarengana, nkumva nakora icyatuma abantu barushaho kubana neza. Ibi ni byo byatumye ntangira kwiga itangazamakuru. Gusa numvaga kuba umunyamakuru bidahagije.

NN_Web_pic3.jpg

Ni Nyampinga: Wumvaga bidahagije?

Clarisse: Numvaga itangazamakuru ryamfasha kugeza ijwi ryange kure, ariko nanone numvaga umuhamagaro wange ari ukuririmba. Nabonaga ubutumwa butambutse mu ndirimbo bushobora guhuza benshi kandi bukagira akamaro. Nahise mfata umwanzuro wo gukora umuziki nk’umwuga. Ubu umuziki ni ko kazi kange ka buri munsi.

Ni Nyampinga: Ni iki cyagutunguye muri uru rugendo rwo gukora muzika nk’umwuga?

Clarisse: Ikintu cya mbere cyantunguye ni ukuntu ikintu cyose ukora kivamo amakuru. Rimwe na rimwe ugasanga n’ibyo bavuga si byo ndetse bigamije kugusebya. Buri wese aba ashaka ko uba uko abyifuza! Nkitangira byambereye imbogamizi ariko naje gusanga nkwiriye gushyira imbaraga ku ntego zange.

Ni Nyampinga: Nk’iyo bakuvuga ibitari byo cyangwa se bagusebya ubyakira ute?

Clarisse: Nabanje kujya mbabara ndetse nkumva najya mpimba indirimbo nkazitanga abandi bakaziririmba. Ariko nyuma naje gusanga abantu bose tudatekereza kimwe kandi tutumva ibintu kimwe. Byanyeretse ko kuvugwa nabi ari ibisanzwe! Nk’ubu mpura n’umuntu akambaza ngo: “Kubera iki uririmba injyana gakondo kandi utari umukecuru!” Hari ubwo abantu babona ifoto yange ku mbuga nkoranyambaga bakayivuga neza abandi bakayivuga nabi. Gukora mu itangazamakuru byatumye menya ko abantu babona ibintu mu buryo butandukanye. Ubwo rero nize kutabiha umwanya, ahubwo nkawushyira mu byo nkora.

NN_Web_pic4.jpg

Ni Nyampinga: Ukora iki ngo ayo magambo mabi atabangamira inzozi zawe?

Clarisse: Ubundi umuziki wange nturobanura, n’abamvuga ibitandukanye na bo urabagenewe kandi nizera ko umunsi umwe bazahinduka. Ariko n'ubwo bakomeza kumvuga nabi nta cyo bitwaye kuko namenye ko abantu bose badashobora kunyemera cyangwa ngo nge nkore ibishimwa n’abantu bose. Ubwo rero ahubwo nge nkomeza gushyira imbaraga mu byo nkunda.

Ni Nyampinga: Umuntu ukunda guhura n’ibicantege cyane mu rugendo rwo kugera ku ntego ze wamubwira iki?

Clarisse: Mu rugendo rwo kugera ku cyo umuntu ashaka habamo byinshi byiza ndetse n’imbogamizi. Icya mbere ni ugukomera ku muhamagaro wawe. Hanyuma niba umuntu akuvuze nabi ntukamusubize ukirakaye, jya ubanza utuze, niba bishoboka ko wamwegera mukaganira ubikore ariko igihe bidashoboka ntugakomeze gutekereza ibyo udashobora guhindura. Burya haba hari n’abakuvuga neza. Icyo ushaka ni cyo cyagakwiye gutwara umwanya wawe munini.

Share your feedback