TWAGANIRIYE NA KNOWLESS

Knowless burya yikundira imyumbati

Knowless cyangwa se Butera Kabebe ni umwe mu bahanzi b’abanyarwandakazi bakunzwe cyane kubera indirimbo nziza aririmba aha twavuga nka baramushaka, winning team ndetse na nzaba mpari. Hari ibyo rero ushobora kuba utari uzi kuri knowless kandi wenda umufana. Ni Nyampinga twaraganiriye maze atubwira bimwe mubyo utari umuziho.

Umunyamakuru: Knowless w'umuhanzi na Knowless wo mubuzima busanzwe batandukaniye he? ese bahurira he?

Knowless: nkunda umuziki cyane, nkunda kuririmba kuburyo iyo ndi kuri stage mba ndirimba niyo kandi ndi mu rugo nabwo mba ndirimba. Naba ndi guteka, gukoropa hose mba niririmbira rero ntekereza ko aricyo knowless mu muziki ndetse no hanze y’umuziki bahuriraho. Itandukaniro mbona ni uko iyo ndi kuri stage cyangwa se mumuziki mbikora nk’akazi kugira ngo nshimishe abakunzi banjye ndetse binansaba imbaraga nyinshi ariko hanze nyine ni ukwishimisha mbese iyo ndi mu rugo ndirimba by’umuhango mba numva bisanzwe.

Umunyamakuru: ni iki kigushimisha cyane mubuzima bwawe?

Knowless: iyo ndi kumwe n’umuntu antera story nyine akansetsa ndabikunda cyane rwose mba numva nishimye. Ikindi kandi iyo ndi kurya ibiryo nkunda biranshimisha kuko icyo gihe ndya byinshi cyane.

Umunyamakuru: ukunda kurya iki?

Knowless: nkurya kurya imyumbati kuburyo icyo bateka cyose murugo baba bagomba kuntekera imyumbati kuruhande. Ikindi nkunda ipirawu.

Umunyamakuru: ni irihe bara ukunda? kubera iki?

Knowless: nkunda umweru kuko ahantu uri hose mba mbona hasa neza kandi umweru ni isuku.

Umunyamakuru: ni iki wagezeho wishimira kugeza uyu munsi?

Knowless: ikintu nishimira ni ukuba narahuye n’abantu benshi banzi ntabazi, nagize umuryango munini pe, ikindi ni ukuba narasoje amashuri yanjye.

Umunyamakuru: haba hari agashya kigeze kukubaho utazibagirwa? byari byagenze gute?

Knowless: kera niga muri secondary mu wa 4 narareganaga cyane, iyo wibeshyaga ukanyandikira uri umuhungu wabaga ugatoye nahitaga njya kukurega kwa prefet. Umunsi umwe rero umuhungu umwe yaranyandikiye ambwira ko ankunda njye numvaga ari uburara maze mpita njya kumurega baramukubita. Ariko ikintangaza ni uko ubu yaje kuba inshuti yanjye. Iyo tubyibutse turaseka.

Umunyamakuru: haba hari umuntu mubuzima bwawe wifuza guhura nawe? ese ninde?

Knowless: Nifuza guhura na Beyonce cyane ndamukunda ni role model, duhuye ikintu cya mbere namubuza namubaza ukuntu abikora kuri stage kugira ngo abafana be baryoherwe.

Umunyamakuru: ni iyihe ndirimbo ukunda mundirimbo zose wakoze?

Knowless: Nkunda nzaba mpari mba numva ari indirimbo ikoretse kandi ifite amagambo akora k’umutima.

Umunyamakuru: ni ubuhe butumwa waha ba Ni Nyampinga?

Knowless: Ba Ni Nyampinga nabasaba kugira imbaraga mu byo mukora, kandi ntimurambirwe kuko nimwe banyabigwi b’ejo hazaza. Ikindi ibintu mubyoroshye ntimwumve ko bikomeye kandi mwumve ko muzabigeraho.