Ni Nyampinga twaganiriye na Ni Nyampinga twahaye izina rya Nadine ku mpamvu z’umutekano we; aduha ubuhamya atubwira ko yahohotewe afite imyaka 13 bikanamuviramo gutwita. Yabonye ubufasha bw’inzego zitandukanye ahabwa ubutabera ndetse abasha no gusubira ku ishuri. Aha rero aratubwira ibintu 3 wakora uramutse uhohotewe.
- Ubuzima bwawe buhe agaciro, umenye ko ufite uburenganzira bwo kubaho udahohotewe.
- Shaka umuntu wizeye ubiganiriza, nk’umubyeyi, umuvandimwe cyangwa umurezi. Bizagufasha kuko azagufasha gutekereza neza icyo gukora.
- Zirikana ko hari nimero ushobora guhamagaraho ugahabwa ubufasha bwizewe ku buntu kandi mu ibanga.
Isange One Stop Centre (3029),
Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) 116/3512 cyangwa
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) 5798.