NI GUTE URUBYIRUKO RUBONA IBIRAKA MU BIRUHUKO?

Ni iki bungukira muri ibyo biraka?

Diane na Oda bishimira ibiraka babonye mu gihe cy’ibiruhuko, bakavuga uko babibonye ndetse n’ibyo bishimira bungukiyemo: Diane avuga uko yabonye ikiraka mu imurikagisha aho yamamazaga akanahamagara abakiriya ngo baze bagure ibicuruzwa by’umukoresha we - Iki kiraka yakibonye nyuma yo kumva itangazo kuri radio ko bakeneye umunyakiraka. Ajya gusaba icyo kiraka, kubera ubwinshi bw’abantu, Diane yatashye adashoboye kuvugana n’uwagombaga kukimuha, gusa ntiyacika intege. Bukeye yaragarutse ari nawo munsi baboneyeho akazi. Diane avuga ko muri iki kiraka yigiyemo byinshi ko nta mpamvu yo kugira isoni igihe cyose ubona ibyo urimo byakuzanira inyungu. Ikindi kandi ngo yungutse n’inshuti nyinshi kuko aho yari ari hamuhuzaga n’abantu benshi

Oda we, abikesheje inshuti ye, nawe yabonye icyo akora mu biruhuko. Ubu ngo kubera icyo kiraka, yaratinyuke kuko mbere yabaga afite isoni yumva atizeye uko abantu bamufata. Uretse ibyo kandi, yanahungukiye kumenya ururimi rw’icyongereza n’igiswahiri, avuga adategwa...

Iyumvire ikiganiro kirambuye umunyamakuru wa Ni Nyampinga Marlen yagiranye nabo hano.

kora downlod ya Audio