DORE IBYO UTARI UZI KURI BRUCE MELODY

Melody burya akunda ibiraha...

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody cyangwa se Igitangaza, ni umuririmbyi ufite ubuhanga mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso. Melody yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2012, muri iyi minsi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe mu Rwanda.

Ni Nyampinga twaganiriye na Bruce Melody maze atubwira bimwe mu bintu bitangaje kuri we tutari tuzi ndetse atigeze abwira undi muntu. soma bimwe mu bibazo twamubajije n' icyo yadusubIje.

Umunyamakuru: Ni ikihe kintu gitangaje kuri wowe wabwira umuntu utarakubona?

Melody: ndi umuntu usanzwe. Nkunda kubaho mu buzima busanzwe kandi bworoheje, urugero mfite umukozi i wanjye ariko ibintu byinshi ninjye ubikora nkajya guhaha, nkateka, nkakoropa ntakibazo binteye.

Umunyamakuru: Ni iki kintu cyakubayeho bwa mbere ujya kuri stage kuririmba wumva udateze kwibagirwa?

Melody: bwa mbere njya kuri stage umuriro waramfashe, uti byagenze bite? Nararirimbye ngeze hagati ibyuma birapfa ngerageje kubikora umuriro uramfata kubw’amahirwe ndwana nawo urandekura. Ndikaruma nsubira stage ndakomeza ndaririmba, ariko ngeze hagati biranga neza ndambika micro hasi ndigendera.

Umunyamakuru: ukunda kurya iki? Kunwa iki?

Melody: mu buzima nkunda kurya ibirayi, kuburyo n’ibiraha za sambusa z’ibirayi njya kumuhanda kuzishaka. Icyo kunwa nkunda ni amazi kuko buriya nwa litiro 20 mucyumweru.

Umunyamakuru: ukunda kwambara iki? Kubera iki?

Melody: Nkunda kwambara umwambaro wose umpaye amahoro, ariko by’umwihariko t-shirt cyangwa umupira undekuye n’ipantalo y’ikoboyi. Kabisa mba numva bimbereye.

Umunyamakuru:Ni ikihe gihugu wifuza kugeramo ku isi? Kubera iki?

Melody: ndifuza kugera mu gihugu cya congo nkagitembera pe. Kubera ko congo ifite ibyiza nyaburanga byinshi ikindi kandi ifite abanyamuziki benshi beza babigize umwuga, ntekereza ko ngomba no kijyayo nkabigiraho umuziki. Bahungu n’abakobwa mwese nabagira inama yo gutinyuka kuko bigufasha gukora ikintu ukunda ntabwoba hanyuma ukagera kure wifuza kugera.