CINEY NI MUNTU KI?

Papa wa Yvan Buravan yarandeze...

Igire ni imwe mu ndirimbo zakozwe n’umuhanzi Uwimana Aisha uzwi nka Ciney. Ciney aririmba injyana ya hip hop akaba ari mubakobwa hano mu Rwanda babica bigacika muri iyi njyana ngo yoza roho. Ushobora kuba ukunda umuhanzi Ciney cyangwa se umufana, iyi niyo mpamvu Ni nyampinga twongeye kuganira nawe nyuma y’igihe kirekire. Muri mwe abibuka neza, twari twaraganiriye na Ciney muri Ni Nyampinga numero ya 14.

Umunyamakuru: Cinney ni muntu ki? tubwire ikintu gitangaje cyangwa se umuntu atari azi kuri wowe?

Ciney: Ngira isoni cyane ku buryo iyo ngenda mba ntashaka no kurebana n’umuntu numwe urugero nk’iyo ngiye kuri stage hari igihe uba ubona nkureba ariko mu byukuri simba nkureba ni nka mechanisme de défence yanjye.

Umunyamakuru: Ukunda kurya iki?

Ciney: Nkunda ubugali cyane kuburyo iyo mburiye mba numva mpaze pe.

Umunyamakuru: Ni irihe bara ukunda kwambara? kubera iki?

Ciney: Nkunda ibara ry’umutuku. Kubera rero ko ndi n’igikara usanga rwose iyo nambaye umutuku mba nsa neza, ikindi ibintu byanjye byinshi ni umutuku harimo inkweto, amashakoshi, amakote mbese aho uzambona kenshi uzasanga nambaye umutuku.

Umunyamakuru: Ciney w'umuhanzi na Ciney wo mubuzima busanzwe batandukaniye he?

Ciney: Ubundi hari abantu babiri, hari Ciney hakaba na Aisha. Ciney ni umuhanzi ujya kuri stage akabyina, akaririmba, agakora interview ibintu bigashyuha. Ariko Aisha ubwo ndavuga Ciney wa nyuma ya stage agira isoni, akunda kuba yibereye murugo agashyira utuntu twe ku murongo mbese ibintu bye akabigira private cyangwa se ubwiru. Kuko rwose ntago nkunda ko ibintu byose mba nakoze, mba ndimo bimenywa n’isi. Reka mbe ariko mvuga, kuko rimwe na rimwe byakugiraho ingaruka zitari nziza.

Umunyamakuru: Ni nde wumva ugize ubushobozi/amahirwe washimira? kubera iki? wamushimira gute?

Ciney: Mbonye amahirwe nashimira papa wa Yvan Buravan kuko yarandeze kuva nkiri muto kugeza nkuze, kandi ntari umwana we ariko aramfasha sinigeze ndenga umwanya wa 3 mu mashuri kubera ukuntu yantoje kubahiriza igihe no kugena intego. Ndibuka buri uko igihembwe cyatangiraga yatwicazaga muri salon akatubwira ngo buri wese agiye kwiyemeza ikintu agomba kugeraho muri iki gihembwe hanyuma buri uko twabyukaga mugitindo tujya ku ishuri yaratwibutsaga ya ntego ni uko bikamfasha kwiga nshyizeho umwete nkatsinda. Yaramfashije pe.

Umunyamakuru: Gira ubutumwa uha ba Ni Nyampinga?

Ciney: ikintu nababwira ni uko kugera kure bitoroshye kandi ko buri wese agira igihe cye. Ntabwo wabyuka ngo uhite uba umunyamakuru cyangwa umuhanzi utabikoreye ngo bikuvune. Nabagira inama yo gukora cyane kandi mukagira umuntu mureberaho ukora byiza namwe mushaka gukora ubwo ndavuga Role model. Ikindi mugakoresha igihe mufite neza ibi bizatuma mugira ejo heza.