CHARLY NA NINA BAKUNDA COMEDY

Twatunguwe no kubona turirimba ku giti cyacu hakaza bantu bangana gutyo...

Charlotte Rulinda uzwi nka Charly na Mugenzi we Fatuma Muhoza uzwi nka Nina ni Abakobwa babiri bihurije hamwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 aho bari basanzwe bafasha abahanzi baririmba mu irushanwa rya primus guma guma superstar. Aba bakobwa ubushuti bwabo bumaze imyaka igera ku munani kuko bari baziranye na mbere y’uko batangira kuririmbana. Bamaze kubaka izina mu Rwanda aho bagenda bakora indirimbo nyinshi nziza harimo Agatege, Zahabu n’izindi. Ni Nyampinga twigeze kuganira n’aba bahanzi muri Turamurika ariko byabaye ngombwa ko twongera kubaganiriza kugira go batubwire bimwe mu bintu utari ubaziho.

Umunyamakuru: Ni iki gitangaje cyababayeho bwa mbere mujya stage?

Nina: Bwa mbere tujya Stage twari turi I Remera Kaizen niho twaririmbiye, ikintu rero cyadutangaje ni uko hariya Kaizen ni hato pe ariko abantu bari bakubise huzuye kuburyo ngereranije hari nk’abantu 300 kandi bavuza induru, baduhamagara, bashaka kuza kuri stage aho turi, kandi wumve ko bwari ubwa mbere tujya stage, nuwo twari dusanzwe turirimba muri Guma guma ariko twatunguwe no kubona turirimba ku giti cyacu hakaza bantu bangana gutyo.

Umunyamakuru: Mukunda kurya iki?

Charly: Nkunda kurya ubugari n’inkoko kabisa iyo ndiye ubugari nkarenzaho akaguru k’inkoko mba numva ndiye.

Nina: Nkunda kurya igitoki kuko mu busanzwe nkunda ibiryo byoroshye, umpaye imyumbati cyangwa ibijumba nabirya kuko ubimpaye ariko ntago nakumva ndiye neza. Ariko igitoki mba numva ndiye kandi neza

Umunyamakuru: Mukunda kwambara iki iyo mugiye stage? Ese ni iki mugenderaho muhitamo imyambaro?

Nina: Dukunda kwambara amakabutura n’amapantalo kubera ko ama stages menshi cyangwa se aho turirimbira haba hazamuye cyane rero akenshi duhitamo ikabutura cyangwa ipantalo kugira ngo bize kutworohera kuzamuka stages ntakibazo kandi tutambaye ubusa.

Umunyamakuru: Ni iki Charly akora nkawe Nina ugaseka byahatari? Cyagwa Nina akora charly ukishima?

Nina: Ikintu cya mbere kinsetsa ni ukuntu Charly iyo nta stress cyangwa atananiwe avuga akagutera story ukumirwa ariko ntuzamubone ananiwe. Ntacyo mwavugana. Ikindi akunda Comedy cyane.

Charly: Nina azi kuririmba kandi arabikunda cyane kuburyo akenshi iyo turi kumwe aba aririmba kugira ngo agorore ijwi, ibi rero biransetsa kubi. Ikindi kinsetsa ni ukuntu Nina nawe akunda Comedy cyane cyane Rutura ndeste agakunda no kureba utu videwo dusekeje tw’abana kuri Youtube nkababandi barya indimi zikabarurira, abo bima chocola bakarira utuntu nkutwo.

Umunyamakuru: Ni nde muhanzi mufana mu Rwanda? Kubera iki?

Charly: Mu Rwanda dukunda Cecile Kayirebwa kubera ko iyo duhuye atubwira amagambo atwubaka, akadutera courage. Ikindi ni urugero rwiza rugaragaza ko imyaka yose waba ufite waririmba kandi bikajyenda neza icya mbere ni uko ubikunda.

Umunyamakuru: Ni iyihe ndirimbo mwakunze cyane muzo mwakoze?

Nina: Indirimbo zose twakoze turazikunda pe kuko ziba zikoretse zirimo message kandi twazitanze ho amafaranga menshi kugira go zimere neza. Ariko njye na Charly dukunda by’umwihariko Zahabu kuko ni indirimbo ibyinitse kabisa.

Umunyamakuru: Ni iki ubushuti bwanyu bubafasha mu muziki?

Charly: Burya iyo ukorana n’umuntu mutari inshuti by’umwihariko muri muzika biragorana cyane guhuza. Ariko nkubu kuko njye na Nina turi inshuti tukaba tumaranye imyaka igera ku munani turaziranye bihagije. Ibi rero bidufasha gukemura ibibazo byacu hamwe kandi tukarwanirana ishyaka bityo tukagera aho dushaka kugera.

Umunyamakuru: Ni ubuhe butumwa mwaha ba Ni nyampinga?

Nina: Simpamya ko hari ikintu abantu bageraho badafite ubushuti, kugira inshuti ni ikintu gikomeye kuko mufatanya kudacika intege kandi mukagera kure muri kumwe. Rero nabwira ba Ni Nyampiga kugira inshuti mubuzima bahuza kuko birafasha.