IBIMENYETSO BIRANGA UBWANGAVU

Imihango ya mbere ibanzirizwa n’uko haba hakuze intanga ngore...

Ku bakobwa, muri rusange usanga batangira ubwangavu bakiri bato ugereranyije n’abahungu. Imyaka yabo igereranyije yo gutangira kubona ibimenyetso by’ubwangavu ni imyaka 12 hanyuma bakazarangiza kubibona byose bageze ahagana ku myaka 18. Bivuga ko hari abakobwa bashobora gutangira kubibona bataruzuza imyaka 12, hakaba n’abandi bake bashobora kurangiza kubibona bararengeje imyaka 18.

Mu gihe cy’ubwangavu hari byinshi bihinduka. Ariko ikimenyetso nyamukuru kizakubwira ko wagize ubushobozi bwo gusama inda, ni uko ubona imihango. Ariko witonde kuko ushobora no kuba wasama inda utarabona imihango na rimwe! Uti bishoboka bite? Imihango ya mbere ibanzirizwa n’uko haba hakuze intanga ngore ya mbere, ikarekurwa. Hanyuma yasanga nta gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kwabayeho, iyi ntanga ngore ikabura intanga ngabo bifatana ngo bikore igi rizavamo umwana. Nuko igapfa, maze ibyari byiteguye mu mura ngo bizakire iryo gi bigasenyuka, hanyuma ukaba ubonye imihango yawe ya mbere. Ya ntanga ngore ya mbere yarekuwe iramutse isanze wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye rero, ushobora gusama ya mihango ya mbere ntuyibone.

Hari ibindi bimenyetso ariko biranga ubwangavu. Byose ntibizira rimwe, bigenda biza buhoro buhoro muri cya gihe kiri hagati y’imyaka 12 na 18:

    1. Kubyibuha ibice bimwe na bimwe, aho abenshi mubona ko batangira kugira amabuno manini, no kuba waba muremure mu gihe kihuse.
    1. Gutangira kumera amabere. Aha ngaha, ukitegura ko ashobora kuzaba mato cyangwa manini, maze ugateganya kuzambara imyenda iyafata kugira ngo utabangamirwa (“bra”).
    1. Gutangira kumera ubwoya hirya no hino, burimo inshakwaha n’insya.
    1. Guhindura ijwi rikaranguruka kurushaho
    1. Umukobwa watangiye kubona ibimenyetso by’ubwangavu, atangira no kubona ibintu byanduza umwenda we w’imbere ku buryo budasanzwe. Ibyo ni ibisanzwe na byo, biterwa na ya misemburo yatangiye kuvuburwa.
    1. Bamwe mu bakobwa bashobora kuzana ibishishi mu maso. Mu gihe utabangamiwe, urategereza bikazijyana. Bitabaye ibyo ujya kwa muganga.
    1. Utangira kujya mu mihango buri kwezi.
    1. Ushobora gutangira kujya wumva wifuje gukora imibonano mpuzabitsina rimwe na rimwe. Ibyo biterwa na ya misemburo umubiri wawe watangiye kuvubura. Wigira ikibazo, kandi wibuke ko atari ngombwa gukora ibijyanye n’ibyifuzo wagize. Zirikana ko gukora imibonano mpuzabitsina atari ibyo guhubukirwa. Wakagombye kuzayikora bwa mbere ari uko wabitekerejeho, icyo gihe waba utararushinga ugakora ku buryo udatwara inda utateganyije, cyangwa ngo wandure indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
    1. Niba ufte umuntu mukuru wizera kandi wisanzuraho wajya uganiriza ibyakubayeho, ibyakuyobeye, ibyaguhangayikishije, ibyagushimishije n’ibindi, byagufasha cyane.

Iyo rero watangiye ubwangavu, ni ngombwa kwigirira isuku ihagije, ukagirira isuku imyambaro yawe cyane iy’imbere kandi ukagira isuku aho utuye cyane mu cyumba uraramo. Ni byiza kurya indyo yuzuye, kuko umubiri wawe ukeneye intungamubiri zose kugira ngo ubashe kunyura neza muri izo mpinduka zigiye gutangira kukubaho cyangwa zirimo kukubaho. Imenyereze no gukora siporo kuko ari nziza ku buzima.