IBIMENYETSO BIRANGA UBUGIMBI NI IBIHE?

Kimwe mu bituma umuhungu yatekereza ko yagize ubushobozi bwo gutera inda, ni ukwiroteraho

Abahungu na bo hari ibimenyetso bibereka ko batangiye ubugimbi. Ariko kimwe mu bituma umuhungu yatekereza ko yagize ubushobozi bwo gutera inda, ni ukwiroteraho. Gusa, hari ushobora kutiroteraho kandi yaragize bwa bushobozi bwo gutera inda, hakaba n’uwatangira kwiroteraho atinze kandi ubushobozi bwo gutera inda yaramaze kubugira. Muri rusange rero, iyo umuhungu atangiye kubona ibimenyetso by’ubugimbi, mu myaka nk’ibiri nyuma yaho ni bwo aba yamaze kugira bwa bushobozi bwo gutera inda koko.

    1. Kubyibuha ibice bimwe na bimwe: ibituza binini no kuba muremure mu gihe kihuse, ibi bigaterwa no gukura vuba kw’amagufwa y’amaboko n’amaguru.
    1. Kubyibuha k’udusabo tw’intanga hamwe no gukura kw’igitsina gabo
    1. Gutangira kumera ubwoya hirya no hino burimo ubwanwa, inshakwaha n’insya.
    1. Kuniga ijwi.
    1. Gutangira kwiroteraho ku bahungu benshi.
    1. Abahungu bamwe bashobora kubona amabere yabo asa n’aho akura. Ibi ni ibisanzwe, ntabwo aba azakura nk’uko ay’abakobwa akura akaba manini.
    1. Mu gihe cy’ubugimbi abahungu batangira kubira ibyuya cyane mu maha. Iyi na yo ikaba ari imwe mu mpamvu ugomba kwigirira isuku kurushaho, kugira ngo utazajya uhumurira nabi abo muri kumwe
    1. Abahungu bamwe bashobora kuzana ibishishi. Birikiza, ariko iyo bikubangamiye ugana kwa muganga, bakaba ari bo bakugira inama y’icyo wakora.
    1. Mu gihe cy’ubugimbi, abenshi mu bahungu batangira kumva bifuje abakobwa, nko kwifuza gukorana na bo imibonano mpuzabitsina. Icyo ugomba kuzirikana, ni uko ibyo wifuza atari ngombwa kubishyira mu bikorwa. Ugomba gutekereza cyane ugafata ikemezo gikwiriye kandi kitakubangamira, ndetse kitabangamira n’uwo wifuza ko mugira icyo mukorana, igihe cyose utekereje ibijyanye n’ibitsina.

Kuba wabona umuntu wo kwizerwa uganiriza ku biguhangayikishije mu gihe cy’ubugimbi, ibyakuyoboye, ibyagushimishije, ibyagutunguye n’ibindi, na byo biba byiza cyane. Ibuka ko gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere atari ibyo kwirukankira. Ni ibyo gukora ari uko wabitekerejeho neza. Bityo, waba utararushinga ugafata ingamba zituma uyikora mu buryo butuma udatera inda utabiteganyije, kandi ntiwandure n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye