NI NYAMPINGA SAKWE 7

    Amatsiko akura mu rujijo

    AGACE KA 8

    Mwiza afite ikimwaro kubera ibihuha byakwirakwijwe mu itsinda abamo. Naho Gaju afashe icyemezo cyo kuza kureba mwiza iwabo ngo amusabe imbabazi. Ese Mwiza araza kumwumva? Ntucikwe n'agace ka 8 ka serie ya 7 ya NN sakwe.

    AGACE KA 7

    Mwiza ararakaye, ntiyiyumvisha ukuntu Gaju ari we wakwirakwije ibihuha k'uburwayi bwe. Naho Gaju asanze Valentine ku kibuga cy'umupira arira. Ese ararizwa ni iki? kurikira agace ka 7 ka serie ya 7 ya Ni Nyampinga Sakwe.

    AGACE KA 6

    Valentine abwiye Anick ko akunda Fisto ariko ko atizeye icyo amarangamutima amufitiye azabyara. Anick ahisemo kumugira inama? ese uracyeka iyi nama hari icyo izafasha Valentine? Ntucikwe n'agace ka 6 ka Ni Nyampinga Sakwe.

    AGACE KA 5

    Mwiza akomeje kubangamirwa n'uburwayi bwe, Anick amuteye imbaraga zo gusubira ku kigo nderabuzima. Hanyuma Valentine abwiye Anick ko iyo fisto amukozeho yumva ibyiyumviro bye bihindutse. Ese Anick aramugira iyihe nama? Ntucikwe n'agace ka 5 ka Ni Nyaminga Sakwe.

    AGACE KA 4

    Valentine abwiye Fiston ko ari byiza ko bagira amakuru nyayo yuko bakwitwara murukundo rwabo. Naho Gigi yemerewe igihembo ku kigo nderabuzima kubera ikiganiro yatanze, atangiye kwibaza icyo ari bwake nk'igihembo. Ese wamugira inama yo kwaka iki? Ntucikwe n'agace ka 4 ka Ni Nyampinga Sakwe, kanda hano maze wiyumvire.

    AGACE KA 3

    Valentine abwiye Anick iby'uburwayi bwa Mwiza. Anick arumirwa maze ahitamo kubibaza mwiza. Mwiza amubajije aho yakuye ayo makuru. Biragenda bite Mwiza namenya ko ari Valentine wabivuze? Ntucikwe na Ni Nyampinga sakwe agace ka 3, kanda hano wiyumvire.

    AGACE KA 2

    Sine agiye gusubiza ikibazo maze kiramunanira. Mwarimu James amuserereje imbere y'abandi banyeshuri ko ari mukuru yarakwiye gukora neza ikibazo yahawe. Ubuse Sine arabyitwaramo ate? Naho Fisto arakajwe nuko Valentine ari kwanga ko bobonana muri iyi minsi.

    AGACE KA 1

    Kalisiti afashe Valentine na Fiston basomana. Liberata aratekereza ko hari ikibyihishe inyuma ariko Valentine arabihakanye. Naho mwiza we ari gukomeza asaba mwarimu uruhushya rwo kujya kuri toilet, mwarimu aribaza ikibazo afite.