KUKO MBAFITE

Buri munyeshuri wese yanzaniraga ikibazo ke...

Hari mu gitondo ku gasusuruko ubwo twageraga mu kigo kigisha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu karere ka huye. Tukihagera dusanze Kelly ahagaze imbere y’abanyeshuri barenga 150, mu mwambaro wabo w’amabara y’ubururu n’umuhondo, batonze imirongo. Kelly iminwa iranyeganyega ariko agakoresha amaboko n’intoki cyane akora ibimenyetso. Abo ayoboye bamuhanze amaso. Uretse kubona bazunguza umutwe bakoresha n’intoki nta rindi jwi tubasha kumva. Kelly aravugana na bagenzi be ubona akeye mu maso, adafite igihunga. Nyuma yo kumugiraho amatsiko menshi, “Ni Nyampinga” twaramwegereye maze Francine, umwe mu barimu b’iri shuri aradusemurira, nuko Kelly atubwira uburyo inshuti ze zamufashije kugera ku nzozi ze zo kuba umuyobozi.

Mbere y’uko asoza iyo nama ngo dutangire kuganira, twatunguwe no kubona bakomye mu mashyi mu njyana imwe, baraseka, maze bose batangira guhuza ibimenyetso, bagashyira ibiganza ku gahanga ubundi bakabishyira ku mutwe no ku gituza. Mwalimu Francine yahise adufasha, atubwira ko Kelly na bagenzi be bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Kelly afite imyaka 22, yiga mu mwaka wa kane ari na wo wa nyuma muri gahunda y’amasomo y’imyuga. Yiga kudoda, gufuma, guteka ndetse no gutunganya imisatsi.

Kugera muri iri shuri kwa Kelly kwabaye ikintu kidasanzwe kuko ni yo yabaye intambwe ya mbere yamufashije kwivumburamo imbaraga yifitemo. Kelly ati: “Mbere yo kugera muri iri shuri, nahoraga nigunze”. Arakomeza ati: “Nta muntu twavuganaga ndetse nakekaga ko ari nge ngenyine ufite ikibazo cyo kutumva no kutavuga. Ariko nkigera muri iki kigo byarahindutse kuko nahasanze abandi tumeze kimwe tuba n’inshuti.”

Kelly avuga ko igihe yari amaze kunguka inshuti, zahise zimufasha kutigunga. Uretse ibi, ngo ni bo bamuhaye kwigirira ikizere kuko bamubonagamo ubushobozi bwo kuba umuyobozi. Nk’uko Ange bigana ndetse akaba n’inshuti ye abivuga, “Nge nabonaga ashiritse ubwoba kandi yatuvugira neza”. Clementine na we wigana na bo avuga ko Kelly aganira n’abantu bose nta we arobanuye.

Umunsi w’amatora ugeze, inshuti ze zamutanzeho umukandida, maze Kelly atsindira guhagararira abandi mu kigo. Kelly ati "Naratunguwe cyane! Gusa inshuti zange zarampumurije, banyizeza kuzamba hafi". Kelly ahora yibuka uko inshuti ze zimushyigikira, ati "Bambaye hafi ndimenya, bamfasha kwiyubakamo ikizere, bakankosora aho bitagenda neza.” Kuba Kelly ari umuyobozi ngo byatumye atinyuka abasha kuvugira imbere y’abantu benshi. Ubu ngo asigaye agira barumuna be inama. Ahamya ko n’imyitwarire ye yahindutse kuko yumva akwiriye kubera abandi urugero cyane cyane urubyiruko rufite ubumuga butandukanye.

Furere Fulgence uyobora ishuri Kelly yigaho nawe yabonye izi mpinduka, ati: “Kelly ntiyakundaga kuvugisha abayobozi ariko aho aboneye inshingano z'ubuyobozi ntagitegereza gukora icyo abwiwe ahubwo akora igikwiriye.” Gutorwa kwa Kelly ntikwabaye iherezo ry’urugendo rw’ubuyobozi kuri we. Uyu Ni Nyampinga ni we munyeshuri wa mbere watorewe guhagararira abandi, bituma bagenzi be bamugezaho ibibazo byinshi kandi akumva ko agomba kubikemura byose. Ngo hari n’ubwo yumvaga yabireka. Ati: “Buri munyeshuri wese yanzaniraga ikibazo ke kandi nange nkumva hari icyo ngomba kugikoraho”. Ngo ibi byamucaga intege akumva nta cyo amaze gusa ngo ubuyobozi bw’ishuri bwaramushyigikiye cyane kuko ibibazo byarengaga ubushobozi bwe yabibashyiraga kandi bakabikemura. Kimwe mu bibazo byigeze kumubera ingutu ngo hari ubwo bamwe muri bagenzi be baburaga aho bataha mu gihe k’ibiruhuko ariko yabigeza ku bayobozi bakabishakira umuti. Ibi ku rundi ruhande byamwigishije ko umuyobozi aba akwiriye kwegera abandi mu gihe akeneye ubufasha, cyane cyane mu gihe utazi neza uko wakemura ikibazo runaka.

N’ubwo Kelly afatanya kwiga no kuyobora bagenzi be, yemeza ko byamuteye umwete wo kwiga kugira ngo abe intangarugero mu bandi. Mu magambo ye ati: “Mu mwaka wa kenda ntaraba umuyobozi nabaye uwa munani ariko ubu nabaye uwa karindwi.” Yemeza kandi ko hari ibyo yungukiye mu buyobozi bizamufasha kugera ku nzozi ze zo gukora muri hoteri, ati: “Nigiyemo kwihangana kandi bizamfasha mu rugendo ndimo rwo kugera ku nzozi zo gukora muri hoteri.”

Kelly afite akanyamuneza mu isura avuga ko iyo atagira inshuti atari kumenya impano yifitemo. Ati: “Ibyo bintera kumva ko inshuti ari ubuzima kuri nge.”