KORA ICYO UKUNDA

Anna yize ubumenyi bushya abifashijwemo na mama we...

Iyo tukiri bato tuba dukunda gukora ibintu bitandukanye kandi tukumva byose biradushimishije, ariko buriya ni ingenzi kutagira na kimwe wirengagiza kuko ntabwo uba uzi ikizakugirira akamaro ejo hazaza. Niba hari ikintu wumva ukunze gukora cyane, shaka uburyo ushobora kukimenya. Ni Nyampinga twaganiriye na Anna w’imyaka 11; yamenye ko akunda kuboha afite imyaka 8 maze yiyemeza kubyigira kuri mama we. Kuri ubu azi kuboha ibintu bitandukanye.

Ni Nyampinga twanyarukiye mu Karere ka Rulindo, maze tuganira na Anna ngo atubwire uko yize kuboha. Tukigera iwabo twasanze Anna na mama we barimo kuboha amasogisi, furari ndetse n’ingofero z’abana, byose bidoze mu budodo.

Twabajije Anna uko yamenye ko akunda kuboha maze adusubiza agira ati: “Nabimenye mfite imyaka 8 kuko nakundaga kubona mama abikora maze nange ngira amatsiko yo kumenya ibyo yakoraga, ni ko kumwegera maze musaba ko yanyigisha nawe arankundira aranyigisha.”

N’ubwo mama wa Anna yari yishimiye kwigisha Anna ntabwo yahise amugurira ibikoresho byose yakoresha ako kanya. Anna yatubwiye ko kugira ngo amenye kuboha neza yatahaga avuye ku ishuri akisubirishamo ibyo mama we yamwigishije yifashishije uduti tw’imyeyo ndetse n’ubudodo. Mama we rero amaze kubona ko Anna afite ubushake bwo kumenya kuboha yiyemeje kumugurira ibikoresho birimo ikoroshi n’ubudodo kugira ngo atangire abohe neza.

Kuri ubu ibyo Anna aboha arabigurisha maze amafaranga avuyemo akayizigama. Yatubwiye ko ubu amaze kugira ibihumbi 8 kuri banki kandi ibi abikesha ubufasha yahawe na mama we.

Anna asoza agira ati: “Ni ingenzi gushaka ubufasha ukeneye hakiri kare kuko bigufasha kugira ubumenyi bwagufasha kugera ku ntego zawe.”