IMYAKA NTICANCIYE INTEGE

    By: Ntakiyimana Mbabazi Odile

    Imbogamizi zituma umuntu ava mu ishuri ni nyinshi pe! Kandi kongera kugaruka mu ishuri birashoboka. Uti gute? Soma uko uyu ni nyampinga utarifuje ko dutangaza amazina ye, yarenze imbogamizi y’imyaka, agasubira kwiga nyuma yo kuva mu ishuri kubera yari atwaye inda atateguye. Yatwise ari mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, ava mu ishuri. Ababyeyi be barababaye cyane, ndetse bacika intege zo kurihira bamuna be b’abakobwa.

    N’ubwo ibyo byose byari bimeze bityo, we ntabwo yitereye ikizere. Yakomeje kumva ko kwiga bigishoboka, ahubwo atangira gushaka uburyo bwazamufasha ngo asubire kwiga. Yari afite ibihumbi icumi, nuko aguramo kibwana cy’ingurube ngo kijye kibwagura kimwungure, azabone amafaranga y’ishuri.

    Igihe cyarageze abona udufaranga aratubonye, abwira ababyeyi ko agiye gusubira ku ishuri, ntabwo babyumvise. Gusa na we mu mutima yatekerezaga ko agiye kwigana n’abana aruta akumva acitse intege. Burya ngo ushaka inka aryama nka yo. Yafashe umwanzuro yegera nyina wabo wari uturiye ishuri amusaba ubufasha. Yemeye kuzajya amusigaranira umwana akajya kwiga. Ameze kumwemerera yagiye kureba umuyobozi w’ikigo, maze umuyobozi w’ikigo amwemerera kugaruka akiga ndetse anamubwira ko adakwiriye kugira ipfunwe.

    atangiye kwigana n’abo aruta. Ngo ntibyari byoroshye ko abo biganaga bamwisanzuraho. Byamusabye imbaraga nyinshi ngo abagire inshuti abone abo bazajya bafashanya mu masomo ndetse n’abo kuganira, cyane ko ngo kuvuga ibyamubayeho byatumaga aruhuka. Uyu ni nyampinga yishimira ko ubu ari umwarimu mu mashuri yisumbuye ndetse akaba aniga muri kaminuza, nyuma yo kurenga iyi mbogamizi y’imyaka. Igishimishije kindi nuko n’ababyeyi be bahinduye imyumvire bari bafite ku mukobwa.