AMARUSHANWA YA MS GEEK YAGARUTSE!

  Waba ufite umushinga ushingiye ku ikoranabuhanga, ushobora kugufasha gukemura ikibazo runaka aho utuye? Ese waba uri umukobwa uri hagati y’imyaka 15 na 23? Irushanwa rya Ms geek ryagarutse, rigamije kugufasha gushyira mu bikorwa umushinga wawe.

  Irushanwa rya Ms geek rifatanije na smart Africa, rigamije gushishikariza no gufasha abakobwa biga science, imibare ndetse n’ikoranabuhanga kugira uruhare mu gukemura ibibazo aho batuye, bifashishije ikoranabuhanga.

  Kwandika usaba kwitabira aya marushanwa byemewe kugeza ku itariki 12 z’ukwezi kwa Kane. Ku nshuro ya mbere hazatoranwamo imishinga icumi, muri yo hatoranwemo itatu ari nayo izagera ku marushanwa ya nyuma, hakazatorwamo Ms geek wa Africa 2019.

  Niba ushaka kwitabira aya marushanwa wasura urubuga
  https://www.girlsinict.rw/missgeekafrica
  maze ukamenya ibisabwa ndetse ukabasha no kwiyandikisha usaba kuzitabira amarushwa.