Shangazi Arakubariza

Hamwe na Chaste Uwihoreye, inzobere mu buzima mbamutima

Mu gice cya ‘Shangazi arakubariza’, ubu arakubariza Bwana Chaste Uwihoreye, umupsychologue, cyangwa se inzobere mu buzima mbamutima. Adufasha kumva ingaruka zitandukanye abakiri bato nka Valentine wo mu ikinamico Ni Nyampinga Sakwe bahura nazo mu gihe batavuze ihohoterwa riba mu miryango yabo; hanyuma akanabagira inama. Muri izo ngaruka z’igihe kirekire harimo kuba umwana asenyuka, ubuzima mbamutima bwe ndetse n’ubw’abagize umuryango we bose bukangirika; mu muryango hagahora amakimbirane adashira; kuba abana bareka ishuri cyangwa se bagatsindwa cyane; ndetse no kuba ubukungu bw’umuryango bwakwangirika. Agira inama abana baba mu miryango ikorerwamo ihohoterwa, Chaste avuga ko kuvuga ko mu muryango wawe harimo ihohoterwa atariwo murongo wo gusenya umuryango wawe.

Dore zimwe mu nama za Bwana Chaste Uwihoreye:

-Ibiganiro mu muryango ku mpamvu habaye ikibazo runaka -Buri mwana nashake inshuti magara yaganiriza ibye bagafatanya kubibonera umurongo -Niba byageze kure, hari izindi nzego bashobora kubwira: Ubuyobozi, kwa muganga, cyangwa se n’abahanga babyize.

Uretse izo nama kandi, hari n’imirongo itishyurwa wahamagara mu gihe uhuye n’ihohoterwa cyangwa se ubonye hari urikorerwa: 3029 Isange one stop center; 3512 police; 5798 ikigo gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO ). Hari ikibazo ushaka kubaza Shangazi, twandikire kuri 1019.

Iyumvire ikiganiro kirambuye Shangazi yagiranye na Chaste Uwihoreye hano.

kora downlod ya Audio