NI ISOKO Y’IBYISHIMO IWABO

Marchal afite injyana ye yihariye yise “Nkombo style”.

KU KAZUBA K’AGASUSURUKO MU MA SAA YINE Z’IGITONDO, NI BWO “NI NYAMPINGA” TWAHUYE N’UMUHANZI MARCHAL UJEKU, MU KARERE KA RUSIZI. NUKO TWOMOKANA MU BWATO MU KIYAGA CYA KIVU, TWEREKEZA KU KIRWA CYA NKOMBO. AHA NGAHA NI HO MARCHAL YAKURIYE. TUKIGERA KURI IKI KIRWA, ABANA BENSHI BATURUTSE IMIHANDA YOSE BAJE KUMUSANGANIRA. BISHIMYE, BAMUHOBERA, BAHITA BADUKURIKIRA BAGENDA BARIRIMBA NGO: “CAPA, CAPA, BOMBOLE BOMBOLE”. IYO AKABA ARI INDIRIMBO YE ABO BANA BAKUNDA CYANE. KUBERA UMUDIHO BABYINANAGA, AHO TUNYUZE HOSE ABANTU BAHITAGA BASOHOKA BAZA KUREBA IKIBAYE! NUKO ABADUKURIKIYE BABA URUVUNGANZOKA!

Marchal Ujeku bituruka ku izina rye bwite Ujekuvuka Marchal, yavukiye ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu, mu burengerazuba bw’u Rwanda. Abahatuye bafite imvugo yihariye itumvwa n’abandi banyarwanda, iyo ni “Amashi”.

Marchal uririmba muri iyi mvugo y’iwabo, kuri ubu afite imyaka 24. Aganira na “Ni Nyampinga”, yadutangarije ko yakunze umuziki akiri muto cyane, akaba yarakundaga kuririmbira bagenzi be bari mu bwato, igihe babaga bambuka bajya ku isoko riherereye ku kandi karwa gato kitwa ku Ihepfo, abatuye ku Nkombo akaba ari ho bahahira. Avuga ko mu buto bwe atigeze atembera ngo agere kure, kuko batuye ku kirwa, bityo ngo buri mugoroba we n’abandi bana babaga bakina udukinamico, ndetse n’abakunda kuririmba bakaririmba. Aha rero ngo ni ho yerekaniraga impano ye.

Ngabonziza yakuranye na Marchal, ndetse ni inshuti ye. Na we twaraganiriye, maze atubwira ko Marchal yakuze abasusurutsa. Nyina wa Marchal na we yemeza ko kuva kera yabonaga ko Marchal yifitemo impano yo kuririmba. Ati: “Aho naboneraga ko abikunda koko, ni uko wasangaga no ku munsi w’amanota ategura akaririmbo akaririmbira ababyeyi. Yafatanyaga n’abandi bana maze tukishima.”

Gusa, n’ubwo Marchal yabikundaga, ngo ntibyari byoroshye.Ubwo yari atsindiye kujya mu mashuri yisumbuye, ababyeyi be bahangayikishijwe n’uko iby’umuziki bizatuma atsindwa, ariko Marchal na we afata ingamba. Ati: “Iby’umuziki byari bindimo, nta ho byari kujya. Ni yo mpamvu nabaye nk’ubishyira ku ruhande, kugira ngo mbanze nige nshyizeho umwete nsinde. Ndangije amashuri yisumbuye, ni bwo noneho natangiye gushyiramo ingufu.”

Marchal ngo iyo yumvaga abandi bahanzi bo mu Rwanda, ngo yasangaga nta n’umwe uririmba nk’ibye, kandi ngo abandi bose bari batuye mu mugi. Ibi byatumaga ahora yibaza niba nawe azamenyekana bikamushobera. Ati: “Ntibyanyoroheye gukunda no gukora umuziki ntuye mu cyaro. Ibyakamfashije byose byabaga biri kure yange. Gusa nge gukunda umuziki kwange ni ko kwatumye nkomeza gukora iyo bwabaga ngo ngere aho ngeze.” Marchal ubu yabigezeho. Arazwi cyane kandi arakunzwe ku Nkombo, aho afite injyana ye yihariye yise “Nkombo style”.

Kimwe mu bintu bituma Marchal akomeza kwishimirwa aho akomoka ku Nkombo, ni uko bamufata nk’umuvugizi wabo. Ngo agerageza kwereka ab’ahandi ubuzima babayeho, burimo n’ingorane bahura na zo. Urugero rumwe ni urw’indirimbo ye yise: “Umwana akwira”. Iyi ndirimbo ivuga uburyo ababyeyi bo ku Nkombo iyo bagiye kubyara bagorwa no kugera kwa muganga, kuko nta buryo bubagezayo byihuse buhaba. Marchal ngo iyo yibutse urugendo rutoroshye yakoze ngo agere ku rwego rw’ubuhanzi agezeho, ngo bituma abwira ba “Ni Nyampinga” ati: “Gushaka ni ugushobora”!