“KUGANIRA NA THE BEN BYARI INZOZI”

Abakobwa aho muri hose, nimwumve ko mushoboye, mutinyuke...

“IBYISHIMO BYANDENZE PE! NA N’UBU SINDIYUMVISHA KO TURI KUMWE! NDAGUKUNDA CYANE KANDI NGUFATA NK’IKITEGEREREZO KURI NGE.” UYU NI MALUWA WARI KUMWE NA MUGENZI WE FATUMA BAMAZE KUBONANA NA THE BEN, UMWE MU BAHANZI B’ABANYARWANDA BAKOMEYE, KANDI AKABA AMAZE IMYAKA ITANDATU ABA MURI AMERIKA. KURI MALUWA NA FATUMA, NGO KUBONANA NA WE BAKICARA BAKAGANIRA BYARI INZOZI. UBUSANZWE GUHURA N’UWO UFATA NK’IKITEGEREREZO BIRASHIMISHA KANDI BIGATUMA UMENYA BYINSHI KU BYO WAJYAGA WIBAZA MU RUGENDO RWE RWO KUGERA KU BYO YAGEZEHO. MALUWA NA FATUMA NA BO BAGANIRIYE NA THE BEN, BAMUBAZA UTUBAZO TWINSHI TW’AMATSIKO. BOSE BARI BAFITE URUGWIRO, BISHIMYE, BASEKA MAZE BAKAJYA BANYUZAMO BAKARIRIMBANA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA THE BEN.

Umuhanzi The Ben, ubusanzwe witwa Mugisha Benjamin, afite imyaka 29. Ibyishimo byari byose ubwo uyu muhanzi yahuraga n’abo abera ikitegererezo ari bo Maluwa na Fatuma. Maluwa ufite imyaka 16 byaramurenze akajya amureba ubundi agaseka; naho Fatuma we afite imyaka 14, akaba yari acecetse gusa asa n’utekereza byinshi. Ntibyatinze baraganira, maze bamubaza ibibazo bitandukanye bibazaga kuri we no ku muziki akora.

Mu bibazo bamubajije, Fatuma yatangiye asaba The Ben kubabwira inzira yaciyemo kugira ngo abe The Ben tuzi. Mu kumusubiza yagize ati: “Natangiye ndirimba mu rusengeroku ishuri, nyuma ninjiye mu muziki usanzwe. Tom Close ni we wamfashije cyane bityo nzamuka vuba. Imbogamizi nahuye na yo gusa ni uko mama atabikundaga. Yatinyaga ko nzanywa ibiyobyabwenge. Kumwumvisha ko ntabyo nzakora byarangoye ariko nyuma aza kubyemera. Na n’uyu munsi kandi ni ko nabigenje. Buriya sinywa inzoga.” The Ben yakomeje kuganira na Maluwa na Fatuma, maze ababwira ukuntu akiri muto yakundaga gukina umupira. Nuko bamubaiije kimwe mu bintu atajya yibagirwa mu byamubayeho kera akiri umwana uyu munsi yibuka akiseka, ababwira ukuntu nyina yabasabye kuryama ngo baruhuke saa sita, aho kubikora agashaka gutoroka ngo age gukina umupira. Nuko aca mu idirishya, maze ahera mu twuma twaryo (grillage), kugeza igihe nyina yaje asanga akirimo, aba ari we umukuramo maze aramuhana. Nyuma The Ben yaje kuvamo umuhanzi ukomeye, ndetse biza gutuma agera no muri Amerika. Nuko Maluwa mu ijwi ryuje amatsiko aramubaza ati: “Ese muri Amerika ni heza? Ukigerayo nta cyakugoye?” The Ben aseka ati: “Yego ni heza, kubera ko bafite tekinoloji (“technology”) iri ku rwego rwo hejuru.”

The Ben ngo akigera muri Amerika icyongereza bavuga cyaramutonze. Yabaga wenyine mu buzima butoroshye, ariko nyuma aza kugira amahirwe yo kubona abamufasha kumubonera abamubera ababyeyi b’abanyamerika. Nuko bamufasha kumenyera ururimi, kwiga ndetse no gukomeza gukora indirimbo ze. The Ben ubu yiga muri kaminuza ya California ibijyanye n’ubuzima bw’abaturage (“Public Health”), none uyu munsi afite inzozi zo kuzashinga ibitaro akabiyobora.

The Ben yakomeje kuganira na Maluwa na Fatuma, maze ababaza uko bamumenye. Fatuma n’ibyishimo bigaragara ku maso ati: “Mfite musaza wange musa cyane. Yakundaga kuririmba indirimbo zawe nange ngukundira aho. Buriya n’izo waririmbaga kera mu rusengero zose ndazizi!” Maluwa na we ati: “Indirimbo ‘Only you’ ni yo yatumye ngukunda cyane.” Uko bavugaga indirimbo ya The Ben bakunda, ni ko The Ben yahitaga ayitera maze bakayiririmbana, bakishima, bagaseka.

Nuko The Ben ababaza inzozi bafite mu buzima bwabo. Maluwa ati: “Ngewe nifuza kuzaba umuhanzi ndetse n’umuntu wambika abanyamideri.” Na ho Fatuma we ngo yifuza kuzaba umubyinnyi w’indiririmbo zigezweho. Nuko kubera ko The Ben yari afite igitaramo mu Karere ka Huye, abasaba ko baza kuba bari imbere ku buryo azajya ababona igihe aza kuba ari kuri “stage” (ku rubyiniro). Ni ko byagenze, mu gitaramo Maluwa na Fatuma bari imbere y’abandi bafana bose, bishimye cyane, baririmba indirimbo za The Ben kandi badakura amaboko hejuru!

Nk’uko Maluwa na Fatuma bafata The Ben nk’ikitegererezo kuri bo, na bo bifuje kumenya niba na we hari umuntu afata nk’ikitegererezo. Kuri The Ben, nyina ni we wamubereye ikitegererezo kuko yamwigiyeho byinshi. Iyo yibutse uko yashyashyanaga ngo abana bose bazabe abantu bifitiye akamaro, ngo biramurenga. The Ben kandi yagize ubutumwa agenera ba “Ni Nyampinga” muri rusange. Ati: “Abakobwa aho muri hose, nimwumve ko mushoboye, mutinyuke, ubundi mushyire hanze impano zanyu zigaragare. Natwe twiteguye kubashyigikira.” Nuko The Ben, Maluwa na Fatuma, basoza ikiganiro cyabo baririmba indirimbo batuye ba “Ni Nyampinga” bose, ari yo “Ntacyadutanya”.