HAMWE TURAMURIKA

Buri wese yari yaragerageje kuba umuhanzi ku giti ke.

Nk’uko ushobora kuba ubizi, ubu turi mu gihe cyo kwizihiza imyaka itanu “ni nyampinga” tumaze twumva tukanasoma inkuru z’abandi ba “ni nyampinga” zitwubaka. iyi sabukuru ikaba yararanzwe na kampanye (“campaign”) turimo yitwa “turamurika”. muri iyi kampanye, turashimangira ibikubiye mu nkuru za ba “ni nyampinga” bafite ibyo bagezeho babikesheje gufatanya hagati yabo, cyangwa se gushyigikirwa n’ababakikije. inkuru imwe muri izo ni iya charly na nina

Aba bahanzi bamaze kuba abasitari (stars) bakomeye mu Rwanda. Ariko icyo benshi batazi, ni uko mbere yo kumenyekana nk’itsinda buri wese yari yaragerageje kuba umuhanzi ku giti ke, ariko kumenyekana bikanga. Bemera neza ko kuba inshuti no gushyigikirana ari byo bibagejeje aho bageze uyu munsi.

Charly ubusanzwe yitwa Rulinda Charlotte. Nina, na we ni Umuhoza Fatuma Nina. Aba bahanzikazi batubwiye ko batangiye kuba inshuti mbere yo gutangira gukorana umuziki nk’itsinda. Charly ati: “Nina namumenye twembi turi mu itsinda rifasha abahanzi kuririmba, ibi ngibi abantu bita “backing” (kuririmbira umuhanzi inyikirizo cyangwa ibindi bikenewe). Ni twe bakobwa bari barimo gusa, bityo twahise tumenyana tukajya tuganira, tugatahana mu modoka imwe. Nuko tuba inshuti dutyo.

Charly na Nina bamaze kuba inshuti, ngo bahereye ku cyo bombi bakunda kandi basanzwe bakora ari cyo kuririmba, maze bakora itsinda “Charly na Nina”. Nina ubona ko yishimiye icyo gukora nk’itsinda byabagejejeho, ati: “N’ubwo twakoraga “backing” ku bandi bahanzi nk’akazi k’igihe gito, ariko nanageragezaga gukora umuziki ngenyine. Kandi na Nina na we yarabigeragezaga, ariko ntitwigeze tumenyekana nk’uko bimeze ubu. Ubu ngubu iyo mbitekereje ni bwo mbona ko kuva kera twari dukeneye gukorana nk’itsinda. Bituma duhuriza hamwe impano n’imbaraga maze umwe agafasha undi aho abikeneye. Gufatanya nta cyo nabinganya pe!”

Mu rugendo rwo kugera aho bageze ubu, Charly na Nina bahuye n’abantu bamwe babaca intege. Nina asa nk’urimo kwibuka ibihe byahise yaratubwiye ati: “Twari twiyemeje gukora itsinda, bityo inama z’abashaka ko dukora umwe ku giti ke ntabwo twazitayeho.” Nuko Nina akomeza agira ati: “Gusa hari abandi benshi bari badushyigikiye bararaga badasinziriye kugira ngo dutere imbere. Urugero ni nka Alex, umujyanama wacu uhora atureberera, aduhangayikiye kugira ngo dukunde tumenyekane.” Charly na Nina ubu icyo bashyize imbere ni ugushyigikirana. Nina ati: “Mbere, ntabwo nari nzi ikinyarwanda neza bitewe n’uko nakoreshaga icyongereza igihe kinini. Rero mu biganiro twagiye tugirana n’abanyamakuru, Charly ni we wamfashaga agahita asubiza ibibazo byose batubajije.”

Charly n’ibyishimo byinshi ati: “Nari nzi ko ngomba gusubiza ikibazo cyagombaga ibisobanuro kugira ngo mufashe. Ariko nange ku ruhande rwange yaramfashije kuko ntari nzi uko ngomba kwifata ku rubyiniro (“stage”) nk’umuhanzi uyoboye. Nina ni we wagiye abinyigisha, none ubu nta kibazo nkigira.”

Nina akibyumva, ahita azamura amaboko yishimye, ati: “Nahoraga muhatira gutinyuka nkanamugira inama z’uko yabigenza, ariko ntabwo nari nzi ko yabifataga nk’aho ndimo kumufasha! Biranshimishije kubimenya!”

Ubu Charly na Nina bavuga ko gukorera hamwe nk’itsinda bituma akazi kabo kihuta, kandi ngo bakidagadurira hamwe. Charly ati: “Ubu iyo umwe a te ikibazo undi aramufasha. Kubera ko tuba twahuje imbaraga za babiri, bituma dukora akazi kenshi mu gihe gito, maze tukabona umwanya wo kujya ahantu tukaganira ndetse tukananyuzamo tukidagadura.”

Charly akangurira ba “Ni Nyampinga” gukorera hamwe kuko ari ingenzi muri byose, dore ko ngo bituma abafatanyije bagera kure. Nina na we amwunganira avuga ko ba “Ni Nyampinga” bakeneye ababashyigikira, bakabatera ingabo mu bitugu, kugira ngo badacika intege. Ati: “Abantu muri ha y’abakobwa rero nimubafashe kandi munabashyigikire, haba mu bitekerezo ndetse n’ibindi.”