AMAHITAMO YANGE, IKEREKEZO CYANGE

Kuko nari nzi icyo nashakaga...

“Iyo ukora icyo ukunda kandi ufitiye intego, ntabwo ucibwa intege n’imbogamizi, ahubwo werekeza amaso aho wifuza kugera.” Uyu ni Jody Phoebe, umuhanzi w’umunyarwandakazi wivumbuyemo impano yo kuririmba akiri muto. Kuri ubu afite imyaka 25, aracyabikunda ndetse abikora nk’umwuga. “Ni Nyampinga” twaganiriye na we nk’umuntu wakomeje gukurikirana ibyo akunda bikaba ubu bimugejeje ku ntambwe ishimishije. Tuganira yabanje kuturirimbira indirimbo yise “Madina” mu ijwi ryiza cyane, ayiririmbana akanyamuneza mu maso, aseka kandi anabyinisha umutwe, akanavuza inoni ubona ajyana n’injyana y’indirimbo.

NN:Ese Jody ni muntu ki?

JODY: Ndi umuhanzikazi w’indirimbo, nkaba nkora injyana zitandukanye. Ndi ingaragu. Narangije ikiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’imirimo mvugurura mibereho. Mu bintu nkunda habamo kuririmba, na ho mu bindi nkunda amata y’ikivuguto. Ikintu cya mbere nanga, ni ukubona umuntu arakajwe n’ubusa.

NN: Ukiri mu myaka 13 na 15, ni iki wakundaga gukora?

JODY: Nakundaga gusoma ibitabo, gukina umupira w’amaguru no kumva umuziki.

NN:Tunyuriremo uko urugendo rwawe mu muziki rwagenze.

JODY: Nakunze kuririmba mfite imyaka 8, nkajya negera abantu baririmba nkabumva gusa cyangwa nkaririmba ngenyine mu kajwi gato kuko sinakundaga ko abantu banyumva. Nagumye ntyo kugeza aho mbereye mukuru. Umunsi umwe ndi mu ishuri ni bwo umuhungu yanyumvise ndirimba maze araza tuganira ku muziki. Bukeye bwaho twashinze itsinda ry’abantu batatu turyita “Silent Pistols Crew”, bivuga “imbunda zituje” maze dusohora indirimbo eshatu, tubifashijwemo n’umwarimu watwumvise dusubiramo indirimbo zacu, arabikunda maze atwishyurira sitidiyo (studio). Ndangije amashuri yisumbuye ntitwongeye gukorana. Ni bwo rero nahise ntangira gukora ngenyine, nkora indirimbo yitwa “Ni Nge Nawe” ni uko ndakomeza

NN:Ubushobozi bwo gusohora indirimbo ya mbere wabukuye he?

JODY: Ubwo najyanaga muri sitidiyo na rya tsinda nabarizwagamo, abantu baho babonye nzi kuririmba. Ndangije amashuri yisumbuye ni bwo baje kumpamagara maze dusinyana amasezerano y’uko bazajya bankorera indirimbo mu majwi gusa nta mashusho hagira inyungu ivamo tukazigabana. Ni uko nasohoye indirimbo ya mbere.

NN:Ni izihe mbogamizi wahuye na zo mu nzira wanyuzemo?

JODY: Ababyeyi bange ntibakundaga ko ndirimba nkiri mu mashuri yisumbuye. Ubwo bakimenya ko ninjiye mu muziki bahise babimbuza cyane, narabumviye maze ndabireka. Nongeye kuwusubiramo ndangije amashuri yisumbuye. Ikindi ni uko abantu bancaga intege banyereka ko nta ho kuririmba bizangeza kandi ari iby’ ibirara, ariko kuko nari nzi icyo nashakaga nakomeje gukora ntumbiriye kuzagera ku ntego zange. Hanyuma ikindi ni uko ubushobozi bwo gusohora amashusho y’indirimbo zange bwari buke ariko inshuti zange zagiye zibimfashamo. Nari nziranye n’umuntu umwe wakoraga ibyo gufata amashusho. Ubwo rero akajya ayamfatira ku buntu, abandi bakamfasha gushaka ahantu twakorera bitansaba kwishyura. Abandi bamfashaga gushakisha imyenda yo kwambara ubwo nyine ugasanga amashusho y’indirimbo arinze asohoka nta mafaranga na make nshyizeho. Ibi byose njya mbyibuka nkabiha agaciro nkanabashimira cyane.

NN: Ni iki wishimira ko wagezeho kuri ubu kubera umuziki?

JODY: Ubu namenyanye n’abantu benshi ndetse ngira n’inshuti nyinshi. Ubu mfite ubushobozi bwo kwisohorera indirimbo ndetse no kwiha ikintu cyose nakwifuza. Ikindi ni uko ntagitinya gusohora ijwi ngo ndirimbe nk’uko byahoze mbere.

NN: Ni iyihe ndirimbo ukunda cyane mu ndirimbo zawe?

JODY: Nkunda indirimbo ebyiri; “Ndacyashidikanya” na “Madina”. Iyo nziririmba nzisubiramo birandyohera cyane kubera ingoma ziba zirimo mba numva zijyanye n’imiririmbire yange.

NN: Ese ni wowe wihimbira indirimbo zawe?

JODY: Yego. Ariko hari ubwo negera abandi bantu bakamfasha ndetse bakankorera ubugororangingo bw’iyo ndirimbo.

NN:None se iyo urimo guhimba inganzo uyikura hehe?

JODY: Inganzo ngenda nyikura ahantu hatandukanye. Yaba ari ibyabaye ku nshuti zange za hafi, ku bandi se nagiye mbona hirya no hino cyangwa ibyo nitekerereje ariko nzi neza ko bibaho, cyangwa se nkayikura ku nkuru nagiye numva. Ibyo byose rero bituma ngira inganzo ubundi nkabona nanditse indirimbo ikarangira aho binyobeye nkashyira bagenzi bange bakamfasha.

NN:Mu gusoza, gira ubutumwa uha abakiri bato ku bijyanye no gukomeza.

JODY: Iyo urimo gukora icyo ukunda kandi ufitiye intego, ntabwo ucibwa intege n’imbogamizi, ahubwo werekeza amaso aho wifuza kugera. Ikintu nababwira ni ukudacika intege ndetse no kwihangana kuko nange ari byo byamfashije.