WIRINDA UTE?

Icyorezo cya Koronavirus cyandura binyuze mu matembabuzi ava mu mazuru, mu kanwa no mu maso. Iyo aya matembabuzi avuye mu muntu wanduye akajya mu muntu utanduye arandura. Ushobora kwandura kandi binyuze mu gukora aho ayo matembabuzi yaguye ubundi ukikora mu kanwa, mu maso cyangwa mu mazuru. Wayirindwa ite? Ni Nyampinga rero twaganirije Nicole ukora mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima atubwira uburyo bwo kwirinda kwandura iyi virusi. Ndetse tunaganiriza n’umuhanzi Butera Knowless atubwira uko we ashyira mu bikorwa ubu buryo.

Nicole yatubwiye ko uburyo bwa mbere ari ukutava mu rugo igihe cyose udafite impamvu yihutirwa. Ati: “Kuko hari ubwo ufite iyi ndwara atagaragaza ibimenyetso nko kwitsamura, gukorora, guhumeka nabi n’ibindi. Rero kuko utamenya urwaye n’utarwaye ni byiza kuguma mu rugo kugira ngo hatagira uwo muhura akakwanduza.”

Knowless na we yemeza ko iyi ndwara ntawutayandura ibyo bigatuma atava mu rugo nta mpamvu yihutirwa afite. Ati: “Nguma mu rugo pe. Ahubwo byanatumye niga ibintu byinshi ndi mu rugo harimo guteka amandazi, chapati n’isosi y’ibihumyo.”

Mu rwego rwo kwirinda, igihe usohotse ugomba kwambara agapfukamunwa. Nicole na Knowless badufashije kumenya ikiza cy’agapfukamunwa ndetse n’uko wagakoresha. Nicole ati: “Agapfukamunwa kagumisha ya matembabuzi hafi ya nyirayo. Ibi bikagabanya amahirwe yo kuba yatarukira undi akaba yakwandura.” Nicole yakomeje anatubwira ko ugomba kwambara agapfukamunwa gasa neza kandi kadapfumutse.

Knowless we yongeraho ko agapfukamunwa kadatizwa. Anakomeza atubwira ko igihe usohotse ugomba guhana intera ya metero imwe hagati yawe n’undi muntu. Nicole yahise atubwira impamvu ati: “Kuko haba harimo umwanya, wa muntu avuze cyangwa akitsamura, ya matembabuzi yagarukira hafi atakugezeho.”

“Sinshobora kubara inshuro noga intoki ku munsi.” Uyu ni Knowless wakomeje anatubwira ubundi buryo yirindamo. Twahise dushaka kumenya impamvu yo gukaraba intoki maze twegera Nicole aratubwira ati: “Impamvu ni uko iyi virusi itagira ubudahangarwa bukomeye rero iyo ukarabye intoki n’amazi meza n’isabune kandi ugakaraba amasegonda ari hagati ya 40 na 60 ihita ipfa.”

Ngo iyo udafite isaha yagufasha kubara aya masegonda, ushobora gukaraba uririmba ndirimbo y’isabukuru nziza inshuro ebyiri, bityo ya masegonda ukayageza neza.

Nicole kandi yanatubwiye ko ubundi buryo bwo kwirinda ari ukutikora mu maso, mu mazuru cyangwa mu kanwa kugira ngo hato utaba ufite za virusi mu ntoki ukazishyiramo. Harimo kandi no kwirinda gusuhuzanya, kwishyura ukoresheje telephone ndetse no kwibuka kwipfuka ku munwa no kumazuru igihe cyose witsamuye cyangwa ukoroye.

Knowless asoza yasabye abakobwa kutava mu rugo nta mpamvu ndetse no gufata iki gihe bari mu rugo nk’igihe kiza cyo kwiga ibintu bishya no gukina udukino dutandukanye. Nicole we yasabye abakobwa kutumva ibihuha. Ati: “Ndabasaba kudakomeza kumva ibihuha bitandukanye birebana n’iki cyorezo ahubwo mugakurikira amabwiriza muhabwa na Minisiteri y’ubuzima.”

Dusoza nawe tubwire, ese ni ubuhe buryo muri ubu ukora wirinda kwandura koronavirus? Twandikire kuri 1019.

Share your feedback