UMUNEZERO WANGE

Ngo kwita ku ngagi si iby’abakobwa?

“Nterwa akanyamuneza no kujya mu ishyamba nkasanga ingagi zaramutse neza.” Uyu ni Pelagie w’imyaka 24, wishimira umwuga akora aho yita ku ngagi, akamenya imibereho yazo maze agatanga amakuru y’uko zaramutse ku babishinzwe.

Pelagie avuka Kamonyi. Ngo kubera yakuze yumva bavuga parike y’ibirunga byatumye akunda ingagi kuko yumvaga amakuru yazo, ndetse akanabona abakerarugendo bajya kuzisura bikamushimisha. Byamuviriyemo kwimuka iwabo ajya gutura i Musanze, maze yiga ibijyanye n’ubukerarugendo ariko by’umwihariko akibanda ku nyamaswa zo mu gasozi kugira ngo na we azite ku ngagi maze zirusheho kororoka.

NN_WEBSITE_CONTENT_0920.jpg

Nubwo yabikundaga ariko, abo yagezagaho igitekerezo ke bamuhaga urw’amenyo. Hari abamubwiraga bati: “Kwita ku ngagi si iby’abakobwa”. Bamubwiraga ko ari umwuga usaba kuzamuka imisozi yo mu birunga, kwirirwa mu ishyamba ndetse n’ibindi byinshi, bumva ko atabishobora ndetse ko ntaho bizamugeza. Ariko we ntiyabyumva kuko yabikundaga cyane maze abonye amahirwe y’akazi kabyo ntiyazuyaza. Avuga ko kuva yatangira gukora aka kazi, yasanze uburemere bagahaga atari bwo gafite. Ati: “Njya no gusaba akazi ntibumvaga ko nakabona kuko ndi umukobwa, ariko kubera ko nari ngashoboye, narakabonye ndetse nkakora neza babandi baratangara.”

Ubu anezezwa no kuba akora ibyo yakunze kuva kera, kandi ngo kubera ubushobozi akura mu mwuga we, arimo guteganya gukomeza amashuri akarushaho kwiyungura ubumenyi mu byo akora. Pelagie asoza abwira abandi bakobwa kutita ku mabwire igihe cyose baguca intege mu guhitamo umwuga uzakora. Ati: “Gushaka ni ugushobora.”

NN_WEBSITE_CONTENT_0921.jpg

Twaganiriye kandi na Divine w’imyaka 20, ufite sosiyete ikora iby’ubukerarugendo. Yakuze abona umuturanyi w’iwabo atembereza ba mukerarugendo ariko ntabonemo Abanyarwanda. “Byatumye nshaka gufasha Abanyarwanda gukora ubukerarugendo.” Gusa ngo yumvaga atakwiga ubukerarugendo kuko ababyeyi n’inshuti ze bumvaga atari umwuga wamuha amafaranga.

NN_WEBSITE_CONTENT_0922.jpg

Umunsi umwe, ku ishuri babahaye umukoro wo gutekereza ku cyo yakora kijyanye n’ibyo yiga, agira igitekerezo cyo gukora ikigo gitegura ibikorwa by’ubukerarugendo. Muri iyo minsi yasuye inshuti ifite abashyitsi b’abanyamahanga maze abategurira urugendo muri Pariki y’Akagera. Ngo yabikoze neza n’abakiriya be barabyishimira. Divine ageze muri kaminuza yumvise amakuru ko ubukerarugendo buri gutera imbere. “Nahise mpinduza ishami nari nahawe, niga ubukerarugendo n’amahoteri kugira ngo nange ayo mahirwe atazancika.”

Kuva ubwo buri kwezi yatangiye kujya ategura igikorwa cy’ubukerarugendo, aho agabanyiriza Abanyarwanda ibiciro ngo na bo babishishikarire. Divine yishimira aho ageze, agashishikariza n’abandi ba Ni Nyampinga kujya batekereza no ku bukerarugendo n’amahoteri mu gihe bahitamo icyo bashaka kwiga.

Share your feedback