UBUZIMA DUKUMBUYE…

Byanditswe na Umukunzi Anny Sabine

Kuva icyorezo cya Koronavirusi cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize wa 2020, ibintu byinshi byarahindutse bitewe n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo. Bimwe mu byahindutse kubera izi ngamba harimo gusurana n’inshuti zacu, kujya gusenga, gukora ibirori ndetse n’ibindi byinshi byaduhuzaga mbere.

Buri wese afite ibintu byinshi akumbuye mu buzima bwa mbere ya Koronavirusi. Ese wowe ni iki ukumbuye? Hanyuma se ni iki urimo gukora kugira ngo dusubire mu buzima bwa mbere ya Koronavirusi twese dukumbuye?

Twaganiriye na Nema Philbert ukora mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) akaba ashinzwe ibijyanye n’amazi, isuku n’isukura (WASH Specialist). Yatubwiye ko kugira ngo dusubire mu buzima bwa mbere ya Koronavirusi twese dukumbuye, bisaba ko natwe tubigiramo uruhare, twoga mu ntoki n’amazi meza ndetse n’isabune tukabikora kandi kenshi cyane gashoboka kuko biturinda indwara ziterwa n’isuku nke harimo na Koronavirusi.

Care_Sabine.jpg

Ati “Twoga mu ntoki kugira ngo twirinde indwara zose ziterwa n’isuku nke zirimo inzoka zo mu nda, typhoid (soma tifoyide) n’izindi, ariko by’umwihariko impamvu tugomba kubikora kenshi muri ibi bihe turimo ni uko Koronavirusi yandurira mu matembabuzi. Ugomba rero gukaraba igihe cyose uvuye mu bwiherero, mbere yo kugira icyo urya, umaze gukorora cyangwa kwipfuna, mbere yo gutegura ibyo kurya. Muri rusange mbere yo kugira icyo ukora na nyuma, banza ukarabe intoki n’amazi meza n’isabune. Ni ngombwa ko tubigira umuco kandi tukazanabikomeza nyuma yo gutsinda Koronavirusi”.

Gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune ni ikintu gito cyane wakora ukaba utanze umusanzu wawe mu gusubira mu buzima busanzwe twese dukumbuye. Ese buriya ni gute twakaraba mu ntoki mu buryo bukwiriye? Nema yanatubwiye uburyo twakaraba mu ntoki neza.

Dore uburyo twakaraba mu ntoki:

  1. Banza utegure amazi meza ndetse n’isabune.
  2. Tangira utose ibiganza ubundi ushyireho isabune ihagije hose ku biganza byawe ku buryo uba ufite urufuro ruhagije.
  3. Karaba hagati y’ibiganza byawe byombi (ni ukuvuga ikiganza kimwe ugikuba ku kindi ariko birebana).
  4. Noneho tangira woge hejuru y’ikiganza (niba uhereye ku k’ibumoso uracyubika hanyuma ukubeho icy’iburyo ubikore no ku kindi)
  5. Sobekeranya intoki zawe zombi iz’iburyo n’iz’ibumoso kugira ngo woge hagati yazo.
  6. Sobekeranya ibikumwe kugira ngo na byo ubyoge neza.
  7. Sukura no mu nzara zose kugira ngo ukuremo imyanda yaba irimo
  8. Karaba amazi meza ufite kugeza igihe wumva ko isabune ikuvuyeho.
  9. Tegereza ibiganza byawe byumuke neza (igihe nta cyuma cyabugenewe cyumutsa intoki ushobora guhagarara ku zuba ibiganza byawe ukabirebesha hasi. Na bwo ni uburyo bwatuma intoki zawe zumuka).

Ikitonderwa: Ibi byose ubikora ukoresheje amazi meza n’isabune hagati y’amasegonda 40 na 60. Si byiza ko wihanaguza umwenda uwo ari wo wose, kereka ari agatambaro gafite isuku wageneye guhanaguza ibiganza byawe na ko kandi ukakamesa kenshi gashoboka.

Share your feedback