Indwara ya koronavirusi yandura ku buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu bateraniye ari benshi binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, gukorora, kwitsamura cyangwa guhana ibiganza n’uwayanduye.
Gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukoro yagenewe gusukura intoki.
Kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi bantu kandi ukibuka gukoresha agatambaro.
Kwirinda kwikora ku munwa, ku mazuru no ku maso mu gihe cyose utakarabye intoki n’amazi meza n’isabune.
Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.
Kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi, ukibuka no gukoresha agapfukamunwa.
Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi.
Kugabanya ingendo zitari ngombwa.
Kwihutira guhamagara inomero itishyurwa 114 igihe ufite ibi bimenyetso: ibicurane, umuriromwinshi, umunaniro ukabije, inkorora ijyana no kubabara mu muhogo, kudahumeka neza.
Share your feedback