UBUMENYI 4 WAKUNGUKIRA MU KORORA

Pacifique na Clarisse batubwiye ibi bikurikira

Mu kuganira na Pacifique w’I Muhanga ufite imyaka 14, akaba yorora ingurube n’inkoko hamwe na Clarisse w’i Musanze ufite imyaka 12 worora ihene n’inkoko, batubwiye ubumenyi bungukira mu bworozi. Aha twabakusanyirije bune muri bwo.

  • Umenya gufata inshingano no gukoresha igihe neza
NN_WEBSITE_CONTENT_5.jpg

Bombi ni aborozi bakaba n’abanyeshuri. Bavuga ko kuba aborozi byatumye biyumvamo inshingano zo kumenya ibijyanye n’ubworozi ari izabo. Ibyo kandi babikora babifatanya no kwiga, aho bavuga ko bibasaba gupanga neza gahunda z’umunsi ku buryo nta kimwe kibangamira ikindi. Ibi bituma bakoresha igihe neza. Clarisse ati: “Ubu mba mbizi ko ndava ku ishuri nihuta, nkasubiramo amasomo yange nkanagaburira amatunga yange. Ibyo bituma menya gukoresha igihe neza.”

  • Umenya kubaza amakuru y’ibyo utazi
NN_WEBSITE_CONTENT_13.jpg

Ngo kubaza amakuru ku byerekeye ubworozi, byatumye Pacifique na Clarisse bagira akamenyero ko kubaza ibyo baba batazi. Pacifique ati: “Ubu ku ishuri iyo ngize icyo ntumva neza, sintinya kubaza mwarimu wange cyangwa bagenzi bange kugirango bansobanurire neza.”

  • Butuma umenya kwihangana

Pacifique ati: “Hari igihe navuye ku ishuri nsanga igisiga cyatwaye imishwi yange. Numvise mbabaye cyane, ariko icyo nagombaga gukora icyo gihe ni ukwihangana.” Ngo ibi kandi binagufasha mu buzima busanzwe igihe uhuye n’ikibazo ukamenya kwihangana, ahubwo ugaharanira gushaka igisubizo.

  • Bukwigisha gukoresha neza amafaranga
NN_WEBSITE_CONTENT_6.jpg

“Kubera korora, namenye kwizigamira.” Uyu ni Clarisse uvuga ko ngo iyo yagurishije itungo rye akabona amafaranga amenya kuyizigamira. Ngo aba ateganya ko itungo rye rishobora kurwara akariguriramo umuti, cyangwa se ngo ateganya kuzaguramo irindi tungo. Ibi binatuma adasesagura, akamenya icyo akwiriye kuyakoresha.

Share your feedback