TUMENYE CORONA VIRUSI

Byanditswe na Benie Claudette

Ba ni nyampinga dukunda muraho neza! Mumaze iminsi mwumva amakuru ajyanye na corona virusi. Birashoboka ko muri kuyibazaho byinshi. Natwe mu rwego rwo kubasha gusobanukirwa, twaganiriye na Kamali Fulgence, umuyobozi w’agashami gashinzwe ubukangurambaga mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC). Twaganiriye byinshi kuri iyi ndwara, ubu yamaze kugera mu Rwanda. Mu gusoma, urayisobanukirwa kandi usobanukirwe uko wakwirinda.

Ni Nyampinga: Ubundi Corona virusi ni iki mu buryo burambuye?

Kamali: Corona Virusi niyo COVID_19. Yitwa Covid_19 mu buryo bwa gihanga cyangwa bwa siyantifike, ikaba yariswe gutya bahereye ku mwaka yabonetsemo, kugira ngo babe babasha kuyitandukanya n’izindi virusi.

Iyi ndwara iterwa n’agakoko kitwa corona. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, kwitsamura, gukorora cyangwa guhana ibiganza n’umuntu wanduye.

Ni Nyampinga: Nonese ni ibihe bimenyetso by’iyi ndwara?

Kamali: Mu bimenyetso byayo, harimo kugira umuriro, umunaniro ukabije, gukorora, kubabara mu muhogo, ibicurane, guhumeka nabi ndetse no kugira umusonga.

Ni Nyampinga: Yaba yica?

Kamali: Nta muntu n’umwe iyi ndwara idashobora kwica. Igihe cyose wagaragaje biriya bimenyetso ntiwihutire kuyivuza, ishobora kukwica.

Ni Nyampinga: Ubwo umuntu yakora iki mu gihe yibonyeho ibimenyetso?

Kamali: Igihe wibonyeho ibimenyetso bya COVID_19, ugomba kwiheza kugira ngo utanduza abandi. Irinde gukororera cyangwa kwitsamurira ahari abandi bantu kugira ngo utabanduza. Wihuse hamagara kuri nimero itishyurwa 114 kugira ngo bakoherereze imbangukiragutabara ukwihutane kwa muganga.

Ni Nyampinga: Nonese umuntu yakwirinda ate kuyandura?

Kamali: Oga intoki neza ukoresheje isabune hamwe n’amazi asukuye, pfuka umunwa n’amazuru mu gihe ushaka kwitsamura cyangwa gukorora, irinde gusuhuzanya ukoresheje ibiganza, irinde kujya ahantu hateraniye abantu benshi, sukura aho utuye cyangwa aho ukunda gukorera ndetse wiheze mu gihe wikekaho ibimenyetso.

Ni Nyampinga: Nonese ni ryari umuntu akeneye kwambara agapfukamunwa?

Kamali: Agapfukamunwa gakoreshwa n’abantu bari muri ibi byiciro. Ufite ibimenyetso by’indwara zo mu buhumekero, ukorora cyangwa uhumeka nabi, igihe uri kumwe n’umuntu urwaye iyi ndwara ndetse niyo ukora kwa muganga, wakira abantu bafite ibimenyetso by’indwara zo mu buhumekero. Niba utari muri ibi byiciro byavuzwe ntukeneye kwambara agapfukamunwa

Ni Nyampinga: Dusoza, mwatubwira niba iyi ndwara ya COVID_19 ikira.

Kamali: Nubwo nta muti uyivura uraboneka, iyi ndwara iyo wihutiye kuyivuza irakira. Bagenda bavura buri kimenyetso kimwe kimwe mu byo twavuze haruguru; bigahuza n’ubwirinzi umubiri ufite ugakira.

Share your feedback