NI INGENZI KUBAHIRIZA AMABWIRIZA

BYANDITSWE NA UMUHOZA RAHMAT

Ni Nyampinga w’imyaka 20 tutifuje gutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, yarwaye Covid-19 arwarira ku ishuri, abifashijwemo n’abaganga aravurwa arakira. Twaraganiriye aduha ubuhamya bwe, anagaruka ku musanzu urubyiruko rwatanga kugira ngo Covid-19 irangire dusubire mu buzima busanzwe.

Kuri uyu Ni Nyampinga rero ngo yumvaga nta mpamvu yo kumenya amakuru kuri Covid-19 ati: “Numvaga abantu bose bavuga ngo Covid-19 irahari ariko nkumva ntacyo bimbwiye kuko numvaga ngewe itazamfata; rimwe na rimwe amabwiriza nkayubahiriza nikiza ubuyobozi gusa.”

Nyuma uyu Ni Nyampinga yaje kurwara Covid-19 avurirwa ku ishuri arakira. Kuri we rero ngo ubuzima yabayemo mu gihe k’ibyumweru bibiri arwaye bwamuhaye isomo, ati: “Maze kurwara nabonye ko byose bishoboka kandi ikintu cyo gusuzugura ibintu bimwe na bimwe atari kiza kuko ubuzima burahenda.”

Nyuma yo kuganira n’uyu Ni Nyampinga, twaganiriye na muganga Deborah ukora mu Kigo K’Igihugu Kita ku Buzima (RBC) wita ku barwayi ba Covid-19 barwariye mu rugo adusubiza kuri bimwe mu bibazo twibaza kuri Covid-19.

Muganga Deborah yatubwiye bimwe mu bintu by’ingenzi urubyiruko rukwiye kumenya kuri Covid-19; agira ati: “Covid-19 ni virusi yandura, ntireba imyaka, uyirwaye ashobora kugaragaza ibimenyetso cyangwa ntabigaragaze kandi uyirwaye wese aranduza.”

Burya rero ngo gukaraba intoki kenshi gusa ntibihagije; ngo ugomba kongeraho kwambara agapfukamunwa neza kizewe kandi gafite isuku, ukubahiriza ya ntera ya metero kuko agapfukamunwa kataturinda ijana ku ijana. Ubwo rero kubahiriza ayo mabwiriza bikugabanyiriza ibyago byo kwandura no kwanduza Covid-19.

Muganga Deborah asoza, hari icyo yasabye urubyiruko ati: “Urubyiruko ni rwo rukora ingendo nyinshi kandi ruhura n’abantu benshi, bivuze ko rufite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo. Bityo rero rugomba kwirinda cyane kurusha abandi. Niba ubonye mugenzi wawe atubahirije amabwiriza mubwire, ntumutinye kuko ni inyungu zanyu mwembi.”

N’uyu Ni Nyampinga na we hari ubutumwa aha urubyiruko cyane cyane abibutsa kudasuzugura ingamba zashyizweho, ati: “Covid-19 iriho kandi nta we utayandura, wiyisuzugura ushyiremo imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda cyane ko ari ukwirinda wowe ubwawe urinda n’abandi.”

IBYO WAMENYA KURI COVID-19

Muganga Deborah avuga ko inzego zitandukanye zigikora ubushakatsi mu rwego rwo kurushaho kuyimenya, bityo rero amakuru agenda ahinduka ariko kuri ubu hari iby’igenzi dukwiye kumenya kuri Covid 19.

  1. Covid-19 ni virusi yandura, kandi uwanduye aranduza.
  2. Covid-19 ntireba imyaka, umwana, urubyiruko n’umuntu mukuru bose bayirwara.
  3. Uyirwaye ashobora kugira ibimenyetso bigaragara inyuma cyangwa ntibigaragare.
  4. Ku basanzwe bafite ibindi bibazo by’ubuzima cyangwa ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye bashobora kuzahazwa n’iyi ndwara ikaba yanabaviramo urupfu.

Share your feedback