BYANDITSWE NA Benie Claudette
Ntukwiye kwibagirwa gukaraba intoki kuko ari igice cy’umubiri ukunze kwifashisha mu bintu byinshi ukora. Wari uzi ko se ku ntoki hakunze kuba hariho udukoko tutaboneshwa amaso nka virusi cyangwa bagiteri dushobora gutera indwara? Hari abadasobanukirwa ukuntu utwo dukoko tutagaragara dushobora kuva ku kintu kimwe tujya ku kindi ndetse bikaba byanatera indwara. Ni Nyampinga twasuye Mukeshimana Vestine ukora muri WaterAid Rwanda ndetse akaba ari inzobere mu bidukikije n’ubuzima, arabidusobanurira.
Ni Nyampinga: Ni utuhe dukoko tutagaragara tuba ku ntoki zacu? Dutandukanira he?
Vestine: Udukoko tutagaragara tuba ku ntoki zacu harimo bagiteri na virusi. Bagiteri ni akanyabuzima gatoya cyane gashobora kwibeshaho n’iyo kaba kadafite ikindi kinyabuzima karimo. Ni mu gihe virusi yo idashobora kubaho cyangwa ngo yororoke idafite ikindi kinyabuzima irimo. Ikindi, Virusi ntabwo ishobora kumara hanze umwanya munini itari mu kintu cyangwa umuntu ihita ipfa ariko bagiteri yo ishobora kubaho
Ni Nyampinga: Hari virusi cyangwa bagiteri tuzi nk’abana?
Vestine: Aseka! Ntabwo nzi niba hari izo bazi kuko ntabwo zigaragara nta n’izo bigeze babona zigenda. Ariko nka virusi zizwi harimo virusi y’agakoko gatera Sida, virusi ya Corona n’izindi. Kuri bagiteri twavugamo izitera igituntu, inkorora, anjine n’izindi.
Ni Nyampinga: Niba zitagaragara ubwo ziba hehe?
Vestine: Bagiteri na virusi turabana ndetse turanaturanye. Bagiteri n’ubu ngubu urebye ku ntoki zawe urebesheje mikorosikope wazibona, ku ruhu rwacu zibaho, mu bitaka, ku meza, ku biti, ku bikuta, mbese ku bikoresho byinshi kuko ni ibinyabuzima na byo. Naho virusi yo iba mu bikoko cyangwa mu bantu.
Ni Nyampinga: Ni gute zigera ku muntu akaba yazikwirakwiza?
Vestine: Kuri virusi, iyo umuntu ahuye n’igikoko cyangwa n’undi muntu uyifite ashobora kuyimwanduza. Urugero nka Corona yandurira mu matembabuzi, iyo uhuye n’amatembabuzi y’umuntu uyirwaye, urugero nk’amacandwe cyangwa icyuya cyo mu ntoki, nawe ushobora kuyandura. Kuri bagiteri, iyo ukoze ku bikoresho iriho urayitwara. Ikindi ntabwo ari umuntu ukwirakwiza gusa utwo dukoko kuko n’umuyaga n’amazi burya na byo bishobora kudukwirakwiza.
Ni Nyampinga: Dusoza, dusobanurire impamvu gukaraba intoki ari ingenzi mu kurwanya ikwirakwira rya virusi ndetse na bagiteri.
Vestine: Intoki tuzikoresha byinshi harimo kurya, kwipfuna, kwisiga, kwibyiringira mu maso n’ibindi byinshi. Iyo wakoze ahantu hatandukanye ushobora kuhakura bagiteri cyangwa virusi. Byumvikane ko uri bugende nawe uyikwirakwiza ahantu hose kuko nufata ikintu cyangwa ugakora ahantu uri bugende uyihasiga. Ni ngombwa ko ukaraba intoki igihe umaze kugira ikintu ukora icyo ari cyo cyose.
Share your feedback