INZOZI ZANGE

Twese mu buzima tuba dufite inzozi cyangwa gahunda twihaye z’ibyo twifuza kugeraho. Bibaho ko igihe twihaye twifuza kuba twabigezeho gihinduka bigatinda ko tugera ku byo twifuzaga bitewe n’ imbongamizi zitandukanye. Ni Nyampinga twaganiriye na Bonnette ndetse na Sylvie batubwira imbogamizi bahuye na zo ariko ntibacike intege. Bombi bashimangira ko ushobora gukora ushyizemo imbaraga kandi ukagera ku nzozi zawe.

Bonnette yavuye mu ishuri yiga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza bitewe n’inama mbi, abana baturanye bamugiriye. Ati “Navuye ku ishuri nsanga abana twari duturanye bari kwitegura kujya mu mugi gukora akazi ko mu rugo. Kandi iyo bagarukaga nabonaga bafite amafaranga, basa neza. Bambwiye ngo tujyane numva ni byo, mba mvuye mu ishuri.” Slyvie we yarwaye yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye. Ati “Nararwaye ndwara igihe kirekire ngaruka mu gihembwe cya gatatu. Nkoze ibizamini bisoza umwaka nagize amanota 59% kandi twimukira kuri 60%. Nuko ndasibira.”

Nubwo Bonnette ndetse na Sylvie bahuye n’imbogamizi ariko bakomeje guharanira kugera ku nzozi zabo. Bonnette ati: “Ngeze mu kazi ko mu rugo nabonye karuhije, kandi nari mfite inzozi zo kuzaba muganga. Rero nabonaga ibyo nkora nkabona bitazatuma mba muganga, bitazangeza ku nzozi zange. Nahisemo kureka akazi ngaruka mu ishuri.”

NN_WEBSITE_CONTENT2_R2gXMLi.jpg

Sylvie we asibiye yatangiye gucika intege ariko kuko yari afite intego; yongera kwisubizamo imbaraga nubwo byari bigoye. Ati “Abana twiganaga bari baransize nkabura abo dusubiranamo amasomo. Hari abansekaga ngo narasibiye. Ubundi rimwe na rimwe nkumva nshobora no kongera kurwara. Gusa kuko mfite inzozi zo kuzaba mwalimu kandi kwiga ari byo bizabingezaho narakomeje ndiga.”

Birashoboka ko nawe hari imbogamizi ugenda uhura na zo zikaguca integer, urugero nka Koronavirusi. Birashoboka ko kubera iki cyorezo, ubona bigoye kugera ku nzozi zawe. Wowe wicika intege nk’uko Bonnette na Sylvie na bo batacitse integer ahubwo bagaharanira kugera ku nzozi zabo.

Ubu Bonnette yiga mu wa Kane w’amashuri yisumbuye naho Sylvie akaba yiga mu wa Gatandatu ndetse inzozi zabo bakaba bagiharanira kuzigeraho. Nawe imbogamizi uri guhura na zo ushobora guhangana na zo kandi ukazitsinda. Biragusaba imbaraga ndetse no kudacika intege.

Share your feedback