HAMWE MU NGANZO

...barashyigikirana kandi buri wese akungukira ku bumenyi bwa mugenzi we.

Guhanga udushya biba byiza kandi bigatanga umusaruro iyo bikozwe n’abarenze umwe, kuko barashyigikirana kandi buri wese akungukira ku bumenyi bwa mugenzi we. Twasuye ba Ni Nyampinga bo mu Karere ka Nyamagabe, ni itsinda ry’inshuti enye zikunda gufatanya muri byinshi. Bose bari hagati y’imyaka 15 na 19. Tubasura twasanze bari gufasha mugenzi wabo gutaka inzu y’iwabo. Twasanze bagabanye imirimo, kugira ngo bakore vuba kandi neza. Aba ba Ni Nyampinga ngo bakora ibi kuko bakunda kuba mu mazu asa neza, bakora buri wese afite umurimo ashinzwe maze bagakorana akanyamuneza, baganira byinshi, ariko nyuma umusaruro ukaba umwe.

NN_WEBSITE_CONTENT_102.jpg

Bamwe muri aba ba Ni Nyampinga bigiye ubuhanga bwo gusiga amazu irangi ku bavandimwe n’ababyeyi babo. Bataka bakoresheje ingwa cyangwa ibumba, ivu ry’amashara, amase, amazi n’igikoma k’imyumbati.

Adelphine ati: “Nabyize mfite imyaka irindwi, ntangira guhoma mu cyumba nararagamo. Naho Claudine ati: “Dutegura umunsi tuzakoreraho, tukegeranya ibikoresho mbere ya wo.” Mahoro we ati: “Twasanze icyo dukoze gisa neza, kandi tukanakora vuba.” Mariya ati: “Twiga n’ibyo tutari tuzi. Nk’ubu sinari nzi gukata ibara nabyigiye kuri Adelphine.”

Share your feedback