GUKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA

Ibintu 6 wakwirinda igihe ukoresha imbuga nkoranyambaga na murandasi (Internet)

Murandasi tuyikoresha dukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Google, Instagram, Twitter ndetse n’izindi. Murandasi n’imbuga nkoranyambaga bikagufasha kubona amakuru, kuvugana n’inshuti n’imiryango ndetse n’ibindi. Ariko ukeneye kwitonda mu gihe ukoresha imbuga nkoranyambaga. Dore ibintu 6 byagufasha gutekana mu gihe mukoresha murandasi n’imbuga nkoranyambaga.

IMG-ICT_teacher_01.jpg
  1. Ntugashyire umwirondoro wawe bwite ku mbuga nkoranyambaga nk’aho utuye, emeyiri “email” na nimero yawe ya telefoni.
  2. Ukwiriye kubanza kubitekerezaho neza mbere yo gushyira amafoto cyangwa videwo zawe ku mbuga nkoranyambaga. Igihe byagezeho abantu bashobora kubibona bakabifata bakanabibika.
  3. Ntukabe inshuti y’abantu utazi. Kuko hari ubwo ku mbuga nkoranyambaga habaho abantu bigaragaza uko batari mu buzima busanzwe. Ushobora kuvugana n’umuntu kuri izi mbuga akakugaragariza ko ari mwiza kandi atariko ari akaba yagushora ahantu habi.
  4. Igihe uri wenyine ntugahure n’abantu mwamenyaniye kuri murandasi. Ujye ubanza kubiganiriza abakurera cyangwa undi muntu mukuru wizeye, ni biba ngombwa aguherekeze.
  5. Tekereza neza ku cyo ugiye kuvuga mbere y’uko ugitangaza ku mbuga nkoranyambaga. Ibaze ese iki kintu kirashimishije ndumva nagisangiza abandi? Ni ingirakamaro se babyigiraho? Cyangwa ni ibituma wisebya ugasanga abakubahaga barakubahutse kubera icyo kintu wanditse. Ni byiza rero ko ubitekerezaho mbere yo kubyandika.
  6. Nubona ikintu kikubangamiye mbese ukabona nko ku rukuta rwawe rwa Facebook, hariho amashusho utazi kandi ashobora kuba ari ay’urukoza soni, ntugahite uyafungura. Ahubwo ujye ubaza umuntu wizeye abe yagufasha kubisiba kugirango utisanga nawe wabikwirakwije utabizi.

Share your feedback