DUKORE AGAKORESHO KO KUBIKAMO

Byanditswe na Mutoni Goodluck

Ujya ukunda kubura aho washyize udukoresho twawe kuko tutabitse hamwe? Wenda ujya ubura aho warambitse ikaramu yawe cyangwa ibindi bikoresho by’isuku nk’uburoso bw’amenyo n’ibindi? Reka twige gukora agakoresho tuzajya tubikamo ibyo bikoresho, kugira ngo tubibike kandi neza.

IBIKORESHO: Akajerekani, impapuro, umukasi, icyuma, kore, umuyenzi cyangwa shikarete,

  1. Fata akajerekani gashaje, ukoze neza. Kagabanyemo kabiri, uhereye ku mukondo, igice cyo hasi gisigare ari cyo kigufi.
NN_Web_pic_how_to6.jpg
  1. Kata uhereye ku mukondo, uhace umurongo uvunaguye kugeza uzengurutse akajerekani kose.
NN_Web_pic_how_to7.jpg
  1. Fata urupapuro rufite ibara ushaka cyangwa ushushanye icyo ushaka, maze uzengurutse kuri ka kajerekani, urufatishe shikarete cyangwa imiyenzi.
NN_Web_pic_how_to8.jpg
  1. Shyiramo utuntu twawe wateganyije gushyiramo, maze utereke ahantu heza.
NN_Web_pic_how_to9.jpg

Share your feedback