DUFUNGE FURARI

Byanditswe na Umuhoza Rahmat

Mu gihe k’imbeho, abantu bakenera kwifubika bakikwiza. Umwe mu myambaro bambara, harimo na furari. Twaguteguriye uburyo butatu ushobora kwambaramo furari (foulard), ukaberwa. Gusa mu gihe udafite furari, ushobora gukoresha igitenge cyangwa undi mwenda.

web_12.jpg
  1. Zirika imisozo ya furari
web_14.jpg
  1. Yambare mu ijosi nk’urunigi
web_13.jpg
  1. Ongera uyizingurizeho bwa kabiri, maze ipfundo urishyire inyuma.
web_6.jpg
  1. Shyira furari ku ijosi ryawe impande zombi zimanutse.
web_7.jpg
  1. Busanya uruhande rwari ibumoso uruganishe iburyo, urw’iburyo ruge ibumoso ujyana inyuma.
web_8.jpg
  1. Izo mpande ziri inyuma ongera uzigarure imbere ubusanyije nanone.
web_9.jpg
  1. Fata furari uyikubemo kabiri, maze uyishyire ku ijosi.
web_10.jpg
  1. Imisozo ya furari yinyuze hagati aho wakubiye
web_11.jpg
  1. Fata imisozo uyikurure usa n'umanura, kugira ngo igufubike neza.

Share your feedback