AMAKURU YABAHINDURIYE UBUZIMA

Numvaga abanyeshuri bavuga ibijyanye n’imishinga ibarihira ariko sinsobanukirwe...

Hari amakuru ushobora kumenya agahindura ubuzima bwawe ariko kugira ngo uyamenye bigusaba kuyashaka. Ibi twabihamirijwe na Rugira na Pauline. Tuganira bombi bigaga muri Lycee de Zaza muri Ngoma. Bombi bagize amahirwe yo kurihirwa n’imishinga. Rugira arihirwa n’Umuryango Imbuto, Pauline akarihirwa na FAWE Rwanda. Batubwiye ko kubona aya mahirwe, byabasabye gushakisha amakuru, bikarangira bayabonye.

NN_WEBSITE_CONTENT_098.jpg

Rugira yagize ati: “Nkigera muri Lycee numvaga abanyeshuri bavuga ibijyanye n’imishinga ibarihira ariko sinsobanukirwe, nsobanuza umuyobozi w’ishuri ryacu, menya icyo bisaba. Kimwe mu byo yambwiye harimo kugira amanota meza kugira ngo umushinga uzemere kundihira.” Akimara kubimenya, yatangiye kwiga ashyizeho umwete atangira kugira amanota menshi. Ntibyatinze, umushinga umwe uza ku ishuri ryabo uje gushaka abanyeshuri batsinda cyane ngo babishyurire, bafata Rugira.

Pauline we amakuru ajyanye n’imishinga yayabajije ku murenge w’iwabo, na we bamubwira ko kugira amanota meza cyane ari intwaro yakwifashisha ngo abone umushinga. Yize ashyizeho umwete, atangira kujya aba uwa mbere gusa. Ku bw’amahirwe, abandikaga abajya mu mushinga baza aho yigaga, bamuheraho. Kubona aya mahirwe byatumye barushaho gutsinda kuko bigaga batuje.

NN_WEBSITE_CONTENT_0910.jpg

Basoza batubwira uburyo butandukanye umuntu yabonamo amakuru, akamugirira akamaro:

  • Kubaza: Kubaza bitera kumenya. Niba hari amakuru ukeneye, wabaza inshuti n’abandi wizeye ko baba bayazi, bizagufasha kugira amakuru yizewe.
  • Itangazamakuru: Gutega amatwi radiyo, kureba tereviziyo no gusoma ibindi binyamakuru ni bumwe mu buryo wamenyamo amakuru menshi kandi yizewe.
  • Mu nzego z’ibanze: Ku biro by’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ku kigo cy’urubyiruko n’ ahandi hamanikwa amatangazo ni hamwe mu hantu wakura amakuru kuko baba bafite amakuru ahagije.

Share your feedback