DUHANGA UDUSHYA

Kugira ishyaka ndetse no gukoresha impano yawe ubundi bikakubera isôoko...

Guhanga ibishya bisaba kubyiyemeza, kugira ishyaka ndetse no gukoresha impano yawe ubundi bikakubera isôoko y’ibyishimo n’uburyo bwiza bwo kuvuga ibitekerezo byawe. Ibi byemezwa na ba Ni Nyampinga babiri Mukeshimana na Sandrine, abanyabugeni bakiri bato batubwiye uburyo bakora ibihangano byabo n’uburyo bibafasha mu buzima bwa buri munsi.

IMG-ARTICLE-DUHANGA_UDUSHYA-005.jpg

Mukeshimana afite imyaka 21, atuye i Nyagatare. Iyo ugeze iwabo wakirwa n’ibishushanyo by’indabo ku nkuta, akaba ari we ubyikorera yifashishije ingwa n’utubuye dutukura twiza atoragura mu kagezi gato hafi y’iwabo. Ibi ngo yabitangiye afite imyaka 19. Yabwiye Ni Nyampinga ko gutaka bimufasha cyane, ati: “Nk‘iyo mbabaye mfata ibikoresho nkatangira gushushanya, simenya aho wa mubabaro ugiye!” Yongeyeho ko gushushanya bituma ashyira umutima ku bimufitiye akamaro bikanamuzanira ibyishimo, cyane cyane mu gihe ababaye.

IMG-ARTICLE-DUHANGA_UDUSHYA-006.jpg IMG-ARTICLE-DUHANGA_UDUSHYA-002.jpg

Sandrine w’imyaka 20 y’amavuko atuye mu Karere ka Rubavu. Afite umwihariko wo guhanga ibintu bitandukanye yifashishije insinga, ibi ngo akaba abikora kuva afite imyaka 15. Sandrine afite inzozi zo kuzaba umunyabugeni ukomeye, ibi bituma yigira ku bandi batandukanye yaba abo abona hafi ye ndetse no kuri “internet”. Agira ati: “Iyo mpanze ikintu gishya biranshimisha ku buryo nezezwa no kukereka inshuti zange n’abandi banyeshuri twigana.

IMG-ARTICLE-DUHANGA_UDUSHYA-001.jpg

Sandrine akora ubugeni yifashishije insinga (hejuru), Umunyamakuru Laurence aganira na Sandrine (hasi)

Share your feedback