Ni Nyampinga Sakwe 4

Inshuti zo muri Kabuto zagarutse. Bagiye guhura n’impinduka zirenze. Ese bazabasha kwikura mu mbogamizi bazahura na zo? Tega amatwi Ni Nyampinga Sakwe 4, wumve uko bizagenda.

Agace ka 15

Kagabo araririmbana n'itsinda rya Ni Nyampinga Sakwe bwa nyuma. Kalisiti arabwira abatuye Kabuto uko amaze guhinduka. Naho papa wa Pazo akomeje kubabaza umuryango we. Kabuto imaze kubona impinduka nyinshi. Ese itsinda rya Ni Nyampinga Sakwe rizafata iyihe migambi mishya? Ni abahe baririmbyi bashya tuzumva?

Agace ka 14

Kagabo yumvise inkuru nziza kuri ejo hazaza he. Gigi ari kuvugira inshuti ye Sine. Pazo arimo gukora neza mu ishuri ariko mu rugo papa we amumereye nabi kuko asigaye avugira umuryango wabo. Ese Ndamage azabona amakosa afite?

Agace ka 13

Ibintu biracyakomeye iwabo wa Pazo kandi bizinesi na yo ntabwo irimo gukora neza. Pazo asaba Gigi ko bakongera kurapa mu rwego rwo gukorera andi mafaranga. Gigi na we hari ibyo amaze kumenya ku mibereho ya Sine. Kurikira nawe uziyumvire...

Agace ka 12

Gigi na Manzi bahembwe kandi Gigi yishimiye uko akomeje guhabwa agaciro! Kagabo ahanganye n'itsinda rya Ni Nyampinga Sakwe mu marushanwa. Iwabo wa Pazo ibintu ntabwo bimeze neza.

Agace ka 11

Fiston ni we utoranywa kuririmbana na Sakwe. N'ubwo Kagabo akomeje kwibaza niba aziririmba wenyine cyangwa akaririmbana na Sakwe, bimwe mu bikoresho bye birabura.

Agace ka 10

Pazo na Simbi bishimiye uko imurika ryagenze ndetse bafite n’imigambi yo gukoresha ibihembo neza. Anik na Valentine bagiye gushakisha umuririmbyi mushya wa Sakwe.

Agace ka 09

Abana n’abuzukuru ba Kazungu bageze muri Kabuto, none babaye inkuru! Valentine yamenyanye n’umwe muri bo witwa Fiston ufite impano idasanzwe. Abagize Ni Nyampinga Sakwe bitabiriye imurika Simbi arimo. Kurikira wumve uko baririmbye!

Agace ka 08

Pazo akomeje gufasha mushiki we, gusa aje gusanga hari undi muntu agomba gusaba imbabazi. Ku rundi ruhande Manzi ari gutegura irindi tsinda rishya rizahangana na Sakwe.

Agace ka 07

N'ubwo bikimugoye, Kagabo yafashe umwanzuro hagati yo kuririmba wenyine cyangwa agakorana na bagenzi be mu irushanwa. Pazo yahisemo gufasha mushiki we ndetse anasaba Sakwe ko nabo bashyigikira Simbi mu kumurika imideri. Kazungu we afite umushyitsi utunguranye. Ese ni nde?

Agace ka 06

Gigi na Manzi basanze gukorana kwabo ari byiza kandi ko bashobora no gufasha Kalisiti mu bibazo afite. Kagabo we akomeje kwibaza niba koko agomba kuririmbana na bagenzi be cyangwa akaririmba wenyine, dore ko ari zo nzozi ze.

Agace ka 05

Hari irushanwa ryo kuririmba rigiye kuba muri Kabuto kandi uzatsinda azahabwa igihembo gishimishije. Umwe mu bagize Sakwe arashaka kuzaryitabira wenyine. Uratekereza ko uwo yaba ari inde? Inshuti zikomeje gushyigikira Simbi naho Gigi akomeje kwereka Manzi na Kalisiti ko abakobwa bashoboye gukora ibyo abahungu bakora.

Agace ka 04

Ni umunsi ukomeye kuri Sakwe! Bagiye gusezera umwe mu batangije itsinda ryabo. Naho Gigi yakiriye amakuru meza. Valentine ari gushishikariza Gaju akamaro ko gufata urukingo ku ishuri.

Agace ka 03

Pazo yizeye Kagabo amubwira ibanga. Frank agomba guhanwa kandi nubwo Simbi batari kumwumva neza, musaza we na bagenzi be bamuri hafi. Gigi we yashatse undi mwuga akora ariko yahuye n’imbogamizi.

Agace ka 02

Amanota y’ibizamini yasohotse! Ariko se bose baratsinze? Mutoni arahangayitse cyane kubera ibyo musaza we Frank yakoze. Naho ku kigo cy’urubyiruko bazanye igikoresho gishya cya muzika.

Agace ka 01

Itsinda rya Sakwe rigiye gusezera Ngabire. Kalisiti yagiriwe inama n’inshuti ye. Naho Pazo hari ibyo amaze kumenya kuri Frank, bituma atekereza cyane ku mibanire ye na mushiki we.

Share your feedback