NI NYAMPINGA SAKWE 7

Amatsiko akura mu rujijo

AGACE KA 15

Sine akomeje kwitwara neza mu mupira w'amaguru ndetse ari gutoza ikipe y'abakobwa, Valentine nawe akomeje kwereka bagenzi be uburyo ari ingenzi kujya kubaza amakuru ku rukundo ndetse n'imibonano mpuzabitsina ku kigo nderabuzima, Ese bizarangira nabo bagiyeyo, Ntucikwe n'agace ka 15 ka NN sakwe uyu munsi kuri Radio Rwanda na Rc Huye .

AGACE KA 14

Pazo agiriye inama Fiston yo kujya gusaba kwimenyereza umwuga wo gukanika ku kigo nderabuzima cyangwa ku kigo cy'urubyiruko. Hagati aho umuryango wa Kazungu uhangayikishijwe no kubona amafaranga y'ishuri ya Sine. Ese birabigenza gute?

AGACE KA 13

Itsinda rya sakwe ryasabye imbabazi valentine nyuma yo gukwirakwiza ibihuha ko atwite ntibabimubwire, Itsinda Sakwe kandi rikomeje kwibaza uburyo rizaririmba indirimbo yabo nta gitari nyuma yuko kevin ananiwe kuyikoresha! Ese bazabyitwaramo gute?

AGACE KA 12

Valentine amenye ibimuvugwaho ko yaba atwite inda ya Fiston,ndetse arumva arakariye incuti ze zo muri sakwe, hagati aho Sine akomeje kugorwa no gukomeza ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri,ese azabyitwaramo gute? Ishuri azarireka?

AGACE KA 11

Fiston na Valentine batahuye ibihuha bibavugwaho. Valentine na Fiston baratunguwe. Ese barabyitwaramo bate?

AGACE KA 10

Fiston akeneye amafaranga y'ishuri, naho abantu bo muri cooperative bakeneye kwishyurwa kandi Kazungu ntamafaranga afite. Biragenda bite? Ntucikwe n'agace ka 10 ka serie ya 7 ya NN sakwe

AGACE KA 9

Gigi abonye akazi ke ka mbere ndetse anishimira icyemezo yafashe cyo gutangira kwamamaza kuri Radio. Naho Valentine yiyemeje gusubira ku kigo nderabuzima, Ese araza gufunguka avuge? Ntucikwe n'agace ka 9 ka serie ya 7 ya Ni Nyampinga sakwe.

AGACE KA 8

Mwiza afite ikimwaro kubera ibihuha byakwirakwijwe mu itsinda abamo. Naho Gaju afashe icyemezo cyo kuza kureba mwiza iwabo ngo amusabe imbabazi. Ese Mwiza araza kumwumva? Ntucikwe n'agace ka 8 ka serie ya 7 ya Ni Nyampinga sakwe.

AGACE KA 7

Mwiza ararakaye, ntiyiyumvisha ukuntu Gaju ari we wakwirakwije ibihuha k'uburwayi bwe. Naho Gaju asanze Valentine ku kibuga cy'umupira arira. Ese ararizwa ni iki? kurikira agace ka 7 ka serie ya 7 ya Ni Nyampinga Sakwe.

AGACE KA 6

Valentine abwiye Anick ko akunda Fisto ariko ko atizeye icyo amarangamutima amufitiye azabyara. Anick ahisemo kumugira inama? ese uracyeka iyi nama hari icyo izafasha Valentine? Ntucikwe n'agace ka 6 ka Ni Nyampinga Sakwe.

AGACE KA 5

Mwiza akomeje kubangamirwa n'uburwayi bwe, Anick amuteye imbaraga zo gusubira ku kigo nderabuzima. Hanyuma Valentine abwiye Anick ko iyo fisto amukozeho yumva ibyiyumviro bye bihindutse. Ese Anick aramugira iyihe nama? Ntucikwe n'agace ka 5 ka Ni Nyaminga Sakwe.

AGACE KA 4

Valentine abwiye Fiston ko ari byiza ko bagira amakuru nyayo yuko bakwitwara murukundo rwabo. Naho Gigi yemerewe igihembo ku kigo nderabuzima kubera ikiganiro yatanze, atangiye kwibaza icyo ari bwake nk'igihembo. Ese wamugira inama yo kwaka iki? Ntucikwe n'agace ka 4 ka Ni Nyampinga Sakwe, kanda hano maze wiyumvire.

AGACE KA 3

Valentine abwiye Anick iby'uburwayi bwa Mwiza. Anick arumirwa maze ahitamo kubibaza mwiza. Mwiza amubajije aho yakuye ayo makuru. Biragenda bite Mwiza namenya ko ari Valentine wabivuze? Ntucikwe na Ni Nyampinga sakwe agace ka 3, kanda hano wiyumvire.

AGACE KA 2

Sine agiye gusubiza ikibazo maze kiramunanira. Mwarimu James amuserereje imbere y'abandi banyeshuri ko ari mukuru yarakwiye gukora neza ikibazo yahawe. Ubuse Sine arabyitwaramo ate? Naho Fisto arakajwe nuko Valentine ari kwanga ko bobonana muri iyi minsi.

AGACE KA 1

Kalisiti afashe Valentine na Fiston basomana. Liberata aratekereza ko hari ikibyihishe inyuma ariko Valentine arabihakanye. Naho mwiza we ari gukomeza asaba mwarimu uruhushya rwo kujya kuri toilet, mwarimu aribaza ikibazo afite.

Share your feedback