YAHISEMO GUKORESHA IMPANO YE MU GUHOZA ABABAYE

Nyuma nyina yamubonye ahimba, abona ko umwana we afite impano.

ABAGENI BARANGIJE GUSEZERANA, ABATUMIWE BARIMO KWINJIRA MU NZU MBERABYOMBI YABEREYEMO UBUKWE, NI BWO NADINE NA BAGENZI BE BASUSURUTSAGA IMBAGA Y’ABATASHYE UBWO BUKWE. NADINE AKIRANGURURA IJWI, BENSHI BARAHAGURUKA BAKOMA AMASHYI. NUKO ASHOJE, BATERA AKAMO N’AMASHYI MENSHI BATI: “IYINDI, IYINDI…” MAZE ABANDI NA BO BARAMUSANGANIRA BARAMUHOBERA. UYU NI NADINE W’IMYAKA 18, UMUNYESHURI MU MWAKA WA GATANDATU W’AMASHURI YISUMBUYE, UFITE IMPANO YO GUHIMBA IMIVUGO NO KUYIVUGA, NO GUSUBIRAMO INDIRIMBO ZARIRIMBWE N’ABANDI, AKABIKORA MU BUKWE BUTANDUKANYE, AFATANYIJE N’ABAGIZE ITSINDA YASHINZE.

Nadine ngo ku myaka irindwi ni bwo yaje kuvumbura ko afite impano yo guhimba imivugo no gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi. Yatangiye akunda indirimbo z’umuhanzikazi mpuzamahanga Celine Dion, agakunda kwigana indirimbo ze. Nyuma nyina yamubonye ahimba, abona ko umwana we afite impano. Nuko abibwira inshuti ye yiteguraga gukora ubukwe, maze basaba Nadine ko amuhimbira umuvugo. Icyo gihe ku myaka irindwi, umuvugo yarawuhimbye aranawuvuga, maze abantu benshi barabikunda cyane. Nadine ngo ntajya yibagirwa uwo munsi. Ati: “Narishimye cyane. Nari nkiri muto, ariko naravuze abantu bararira kubera ibyishimo. Wari umunsi wange wa mbere mvugira imbere y’abantu benshi, nuko basohoka bambwira ngo nakoze neza cyane.”

Nadine ntabwo yahise abikomeza. Ahubwo yongeye kubyutsa impano ye afite imyaka 13, abifashijwemo na nyina na none. Icyo gihe abantu bamwe bari baramaze kumenya ko azi guhimba imivugo myiza no kuyivuga, ariko bari bataramenya ko burya anaririmba neza. Abantu batangiye kumumenya nk’umuririmbyi usubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ubwo iwabo bizihizaga isabukuru y’amavuko ya mukuru we, akamuririmbira indirimbo ya Celine Dion. Ngo byatangaje benshi na nyina arimo, kuko ari bwo bari bamwumvise aririmba.

NN_21_Mob_Site_NimbaMukuru_3.jpg

Amaze kumenya impano ye, amaze no kuyigaragaza, yihaye intego. Ati: “Intego numvise ngize yari iyo guhoza ababaye nkabasubizamo imbaraga binyuze mu mpano nifitemo. Urugero, hari umukobwa mu muryango watwaye inda atateganyije, ariheba acika intege. Ariko naramusuye, ndamuririmbira, maze yongera kugarura intege.”

Nadine avuga ko aho ageze ubu ahakesha kuba nyina amuba hafi. Ati: “Mama ni we muntu nshimira cyane. Yamfashije kuzamura no kugaragaza impano yange. Ubu nayikoresheje muhimbira indirimbo kuko numva umuntu nkunda namuririmbira. Iravuga ngo mama ngutekerezaho, ni wowe wafunguye amaso yange unyereka ko nshoboye. Nabuze icyo naguha.”

NN_21_Mob_Site_NimbaMukuru_2.jpg

Nadine avuga ko iyo umuntu amaze kuvumbura impano yifitemo, akayigaragariza abandi, aba agomba no gukomeza gutera indi ntambwe. Na we amaze kubona ko arimo kuzamuka, yashinze itsinda ryitwa “Amazing Singers” (Abaririmbyi b’abahanga) kugira ngo bahuze amajwi n’ibitekerezo, maze biteze imbere binyuze mu mpano yabo. Nadine abwira ba “Ni Nyampinga” ati: “Buri muntu agira impano, ahubwo bamwe bagira isoni zo kuyigaragaza batinya icyo abandi bazabavugaho. Burya iyo bakuvuze si bibi, ahubwo nibigenda bityo uzamenye ko bakwitayeho, kandi ko babona ibyo ukora bakanabikunda.”

Share your feedback