Wari uzi ko service z’ubuzima bwo mu mutwe zakwegereye?

Byanditswe na Rahmat Umuhoza

Nyuma yo kumenya ubuzima bwo mu mutwe icyo ari cyo, tukamenya indwara zo mu mutwe n’ibimenyetso byazo, Ni Nyampinga yasuye ahantu hatandukanye hatangirwa serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo dusobanukirwe serivisi batanga, icyo bisaba n’uburyo urubyiruko rwabageraho igihe rukeneye ubufasha bwabo. Dore ahantu hatandukanye ushobora kubona Serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe:

UNICEF_Where_to3.jpg
  1. Ikigo nderabuzima : Ubu ku bigo nderabuzima byose byo mu gihugu hari umuganga wihariye kandi uhoraho wita ku buzima bwo mu mutwe. Igihe wumva ufite ikibazo wajyayo ukivuza nkuko usanzwe wivuza izindi ndwara ukoresheje ubwishingizi ukoresha. Ukeneye amakuru yisumbuye wahamgara kuri numero y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku 114.
  2. Caraes Ndera: ibi ni Ibitaro byihariye byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ibi bitaro bifite amashami abiri harimo Centre Icyizere iri Kicukiro mu mujyi wa Kigali ndetse na Caraes Butare mu ntara y’Amajyepfo. Bakorana n’ubwishingizi butandukanye. Ukeneye kumenya amakuru yisumbuye wahamagara kuri 0788827364 cyangwa 0781447928.
  3. ARCT-Ruhuka: Ikigo kigenga gifasha abafite ibibazo byo mu mutwe gitanga serivisi zitandukanye. Bakorera mu turere dutandukanye mu ntara zose z’igihugu. Ukeneye kumenya amakuru yisumbuyeho wahamagara kuri numero yabo: 0788 293 556
  4. Hari n’ahandi henshi wakura izi serivise harimo nka Solid minds (0788503528), Trauma help Rwanda (0788410349)bakorera mu mujyi wa Kigali.
UNICEF_Where_to2_nV4EEdq.jpg

Niba ufite ikimenyetso cy'indwara yo mu mutwe, witegereza kuremba, gana hamwe muri aha hantu bazagufasha kumenya niba koko ikibazo ufite kijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bityo batangire kukuvura. Niba hari n’undi muntu uzi uri kunyura mu bibazo bimuhungabanya mushishikarize kwivuza hakiri kare kugirango twirinde ingaruka zikomeye z’igihe kizaza.

Niba ushaka kumenya bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko waba ufite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe soma iyi nkuru yabanje (Link to the story of Justine, Seth, Sonia with Clarisse).

Ibyo ukwiye kumenya ku buzima bwo mu mutwe

Share your feedback